Dore icyaha Uwahoze ari Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien ari gushinjwa


Kuri uyu wa gatanu tariki 3 Nzeli 2021, nibwo ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya uwahoze ari Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi icyaha cy’ubuhemu yari yaragizweho umwere n’Urukiko rw’Ibanze.

Dr. Habumuremyi yari yarahamijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu n’igice n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw.

Icyo gihe ariko uyu mugabo n’abanyamategeko be bajuririye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, bavuga ko bifuza ko igihano bahawe cyagabanywa cyangwa kigasubikwa na cyane ko amategeko y’u Rwanda yemera ko igihano kiri munsi y’imyaka itanu gishobora gusubikwa.

Ubushinjacyahanabwo bwarajuriye buvuga ko bwifuza ko icyaha cy’ubuhemu cyari cyarahanaguwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyasubira mu byaha uyu mugabo akurikiranyweho, ndetse busaba Urukiko kwemera ubujurire bwa Dr. Habumuremyi ariko bukabutesha agaciro.

Ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu bwashingiyeho busaba ko icyaha cy’ubuhemu kigarurwa mu byaha bishinjwa Dr. Habumuremyi, ari uko ‘yemereye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko sheki yatanze zitazigamiye’, avuga ko yumvikanye n’abo azihaye ko ari sheki zerekana ko azubahiriza amasezerano yagiranye nabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba yaratanze sheki abizi neza ko zitazigamiye, bigize icyaha cy’ubuhemu kuko byari byagambiriwe.

Uru Rwego kandi rwavuze ko indi mpamvu yerekana ko ibyo Dr. Habumuremyi avuga atari byo, ari uko abahawe sheki ubwabo ari bo batanze ikirego, byumvikanisha ko batari bagiranye ayo masezerano.

Ubushinjacyaha bukavuga ko hashingiwe kuri izo mpamvu, igihano Dr. Habumuremyi yahawe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yakirangiriza muri gereza, kandi n’ihazabu yasabwe gutanga ikagumaho, aho kugira ngo azagisoreze hanze ya gereza.

Dr. Habumuremyi yavuze ko ku mafaranga yashinjwe gutangira sheki itazigamiye agera kuri miliyoni 178 Frw, asigaje kwishyura miliyoni 25 Frw, andi akaba yarishyuwe. Icyakora abamushinja kubaha sheki zitazigamiye, barifuza miliyoni 40 Frw.

Avuga ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha, Dr. Habumuremyi yagize ati “Ubushinjacyaha bwifuje cyane, turifuza ko ibyifuzo byabo mutabiha agaciro.”

Yongeyeho ko Urukiko Rwisumbuye rwagumishaho icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwamuhanaguyeho icyaha cy’ubuhemu. Mu gihe yahamwa, Urukiko rwamuhanisha igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi kugera ku myaka 10.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwapfundikiye urubanza, rukazasoma umwanzuro ku itariki 29 Nzeli Saa Munani.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.