Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, mu murenge wa Busasamana, akagari ka Gacurabwenge, haguye imvura n’urubura rwinshi, hangirika buinshi birimo hegitari zirindwi z’imirima y’ibirayi n’inzu zigera kuri 47 zirangirika. Abaturage bavuga ko byatewe n’umuhanda wakozwe nabi ntihitabwaho gushakira inzira amazi. Gato Albert ufite inzu yangijwe n’amazi avuga ko byose byatewe n’umuhanda wakozwe nabi. Ati “Muri iyi minsi ino aha harimo kugwa imvura idasanzwe, ejo rero yaraguye inyangiriza ibintu birimo umuti w’ibirayi, imbuto, ibishyimbo n’amakara. Mbona biterwa n’umuhanda wakozwe nabi ntibategura inzira y’amazi bagombaga kudushyiriraho ikiraro kimanura amazi badufashe…
SOMA INKURUMonth: August 2021
Abaturage bo mu murenge wa Kimisagara baratabaza
Abaturage bo mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko babangamiwe n’abajura babategera mu nzira bitwaje ibintu bitandukanye birimo inzembe n’ibyuma bikomeretsa bakabambura ibyabo. Bamwe mu batuye muri uyu murenge babwiye itangazamakuru ko batewe impungenge n’ubuzima bwabo kubera abajura basigaye bitwaza imbaho bateyemo imisumari bakabategera mu nzira bakabambura. Bemeza ko muri uyu murenge wa Kimisagara ubujura bumaze gufata indi ntera kubera ko ubu hari n’abajura bitwaza inzembe bagategera abantu bari kuvugira kuri telefone mu nzira bakazibakebesha bagahita bakashikuza telefone bakiruka. Ngo iki kibazo kitavugutiwe umuti byabagiraho ingaruka nyinshi…
SOMA INKURUMu ngamba nshya zo guhangana no covid-19 dore ibikorwa byakomorewe
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kanama 2021, yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho ingamba nshya zo guhangana na COVID-19, muri zo harimo ibyakomorewe Ingamba zashyizweho zizubahirizwa mu gihugu hose guhera ku wa 12 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2021. Muri zo harimo ko amasaha yo kugera mu rugo yavuye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ashyirwa saa mbili z’ijoro. Ibikorwa byakomorewe harimo resitora zemerewe kongera kwakira abakiliya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, izakira abicaye hanze zemerewe…
SOMA INKURUMenya imirenge 10 yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu “Minaloc” yatangaje ko hari imwe mu mirenge yari imaze igihe muri guma mu rugo yavanywemo mu gihe indi 10 ikomeje kugumamo kugeza ku itariki ya 31 Kanama 2021 kubera kuko ikomeje kugaragaramo ubwandu bwa covid-19 bukiri hejuru. Iki cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’isesengura ryakozwe ku bufatanye n’inzego zishinzwe ubuzima, hafashwe icyemezo cyo gushyira muri gahunda ya guma mu rugo imirenge 10 yo mu turere dutandukanye. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, rivuga ko imirenge yashyizwe muri guma mu rugo harimo uwa Byimana…
SOMA INKURURusizi: Batunguwe n’igihano bahawe nyuma yo guhohotera umucamanza
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Kanama 2021, abagore umunani bari bakurikiranywe n’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe, bane bahamijwe icyaha rubakatira igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 1, batungurwa bavuga ko batari bazi ko ibyo bakoze ari icyaha, abandi bagirwa abere, bahita banarekurwa. Abaregwa gusagarira Umucamanza bo babwiye urukiko ko ibyo bakoze batari bazi ko bigize icyaha cyatuma bagezwa imbere y’ubutabera. Bavuze ko uko iminsi bamaze bafunze babonye uburemere bw’icyaha bakoze abaregwa basabye urukiko guca inkoni izamba ari nako basaba imbabazi. Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hari amashusho menshi yagiye hanze…
SOMA INKURUUmwihariko mu gukingira covid-19 abageze mu zabukuru
Guverinoma ikomeje gukingira Abanyarwanda ihereye ku bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi barimo abakora mu nzego z’ubuzima, abarwaye indwara zidakira, abakora imirimo ibahuza n’abantu benshi, abageze mu zabukuru, bo bakaba banashyiriweho umwihariko. Ni muri urwo rwego Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyavuze ko abafite hejuru y’imyaka 60 bo muri Kigali bemerewe guhamagara umurongo utishyurwa wa 3260, inzego z’ubuzima zikajya kubakingira zibasanze mu ngo zabo. Itangazo rya RBC ryo ku wa 10 Kanama 2021, rigira riti “Turamire ubuzima bw’abasheshe akanguhe. Muri Kigali, niba uzi umuntu ufite imyaka 60 no hejuru yayo,…
SOMA INKURUIbya Lionel Messi byamaze gusobanuka
Rutahizamu ukomoka muri Argentine Lionel Messi, nyuma yo gutandukana na FC Barcelona yari amazemo imyaka irenga 20 byamaze kwemezwa ko agiye kwerekeza muri Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo byamenyekanye ko Lionel Messi atazakomezanya na FC Barcelona kubera ibibazo by’ubukungu biri muri iyi kipe y’igihangange. Amakuru yemeza ko Lionel Messi yamaze kumvikana na Paris Saint Germain kuyikinira imyaka ibiri ishobora kongerwaho umwe. Azajya ahambwa miliyoni 35 z’amayero buri mwaka. Paris saint Germain isanzwe yamamaza Visit Rwanda ibaye imwe mu makipe akomeye ku mugabane w’uburayi…
SOMA INKURUYashyikirije Perezida wa Maldives impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Ambasaderi Jacqueline Mukangira woherejwe n’u Rwanda kuruhagararira mu gihugu cya Maldives ariko afite icyicaro i New Delhi mu Buhinde, yashyikirije Ibrahim Mohamed Solih, Perezida wa Maldives impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Ni umuhango wabereye Malé, Umurwa mukuru wa Maldives. Mu ijambo rye, Perezida wa Maldives yahaye ikaze Ambasaderi Jacqueline Mukangira, anamushimira ko ari we ubaye uwa mbere uhagarariye u Rwanda muri Maldives. Perezida Solih yaboneyeho gushimira u Rwanda kuba rwarashyigikiye kandidatire ya Maldives mu matora y’Umuryango w’Abibumbye mu nama yawo ku nshuro ya 76. Muri ayo matora…
SOMA INKURUHuye: Yakubitiye umugabo we mu nzira aramuhashya
Umugore bakunze kwita Nyirambegeti utuye mu murenge wa Huye, mu karere ka Huye, yakubitiye mu nzira umugabo we, amuziza ko yagiye atabimumenyesheje kandi yari amaze igihe amwihanangirije. Ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2021, nibwo uyu mugore yakubitiye umugabo mu mudugudu wa Kabutare, mu murenge wa Huye mu buryo bukomeye, nyuma y’aho bahuriye mu nzira. Amakuru agera ku IGIHE ko avuga ko n’ubusanzwe umuryango w’aba bantu ubana mu makimbirane ndetse hatagize igikorwa uyu mugore ashobora kuzica umugabo we bitewe n’uko ahora amukubita. Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Bahora barwana…
SOMA INKURUYaragiye kwihekura Imana ikinga ukuboko, dore icyo urukiko rwamuhanishije
Urukiko rwisumbuye rwa Huye, mu cyumweru gishize rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Mukabalisa Antoinette icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwihekura, yakoreye umwana yari amaze kubyara, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu. Urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi yemeye icyaha, asobanura ku buryo budashidikanywaho uko yagikoze, kuba uruhinja yashakaga kwica rukaba ruriho kandi akaba yarasabye imbabazi. Ku wa 29/07/2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nibwo haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo uwo mugore w’imyaka 41 wabyaye umwana agahita amujugunya mu cyobo cyagenewe kuvidurirwamo imyanda,…
SOMA INKURU