Bah N’Daw yahiritswe ku butegetsi na colonel Assimi Goïta mu mpera za Gicurasi uyu mwaka. Ni ihirikwa ry’ubutegetsi rya kabiri ryari ribaye muri Mali nyuma y’irindi ryabaye muri Kanama umwaka ushize.
Perezida N’Daw na Minisitiri w’Intebe we, Moctar Ouane bahise bafungwa n’igisirikare, nyuma basubizwa mu ngo zabo ariko bakomeza gucungirwa hafi ku buryo batari bemerewe kuhava.
RFI yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, ubutegetsi bwabakuriyeho izo ngamba bari bafatiwe nyuma y’ibiganiro by’ubuhuza byagizwemo uruhare n’Umuryango Uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika, Cédéao, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abandi.
Bwa mbere kuri uyu wa Gatandatu, Bah N’Daw yasohotse mu rugo rwe ari mu modoka, aho yerekeje mu mirima ye kuyisura.
Abamubonye agenda bavuze ko yari ameze neza. Bivugwa ko agiye kuva mu nyubako ya Leta yari atuyemo ubwo yari Perezida, akajya kuba mu yindi nzu yagenewe nk’uwahoze ari Perezida.
Moctar Ouane wahoze ari Minisitiri w’Intebe, na we abasirikare bari barashyizwe ku rugo rwe bahakuwe.
NIYONZIMA Theogene