Kigali: Ivuriro ryavugwagaho umwanda na serivisi mbi ryafunzwe

Ibyishimo ni byose mu baturage bo Kagari ka Karamako mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge nyuma y’aho Minisiteri y’ubuzima n’Akarere Nyarugenge bifungiye Poste de santé yitwa Ubutabazi kubera gukorera ahantu hatujuje ubuziranenge. Mu cyumweru gishize nibwo abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’ab’Akarere ka Nyarugenge bakoze ubugenzuzi muri iyi Poste de santé basanga hari ibyo itujuje bahita bayifunga Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko bishimiye ko iri vuriro rifungwa bitewe n’uko ryari rito ndetse rikaba ryarabahaga serivisi mbi. Mukabatesi Chantal, yagize ati “Twumvise ko ryafunzwe biradushimisha. None se koko wowe…

SOMA INKURU

Mali: Uwari Perezida wahiritswe ku butegetsi yemerewe kuva iwe

Bah N’Daw wahoze ari Perezida w’inzibacyuho wa Mali agahirikwa ku butegetsi, yemerewe kuva mu rugo rwe nyuma y’amezi agera kuri ane ahiritswe ku butegetsi n’igisirikare. Bah N’Daw yahiritswe ku butegetsi na colonel Assimi Goïta mu mpera za Gicurasi uyu mwaka. Ni ihirikwa ry’ubutegetsi rya kabiri ryari ribaye muri Mali nyuma y’irindi ryabaye muri Kanama umwaka ushize. Perezida N’Daw na Minisitiri w’Intebe we, Moctar Ouane bahise bafungwa n’igisirikare, nyuma basubizwa mu ngo zabo ariko bakomeza gucungirwa hafi ku buryo batari bemerewe kuhava. RFI yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, ubutegetsi bwabakuriyeho…

SOMA INKURU

Gatsibo: Hashyinguwe imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ikajugunywa mu cyobo. Imibiri ishyingurwa yose ni iyakuwe mu cyobo kiri i Kiziguro irenga 5,000 ndetse n’umubiri umwe wabonetse n’indi 15 yari ishyinguwe n’imiryango y’abarokotse mu ngo zabo mu mirenge itandukanye. Urwibutso rwa Kiziguro rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 14,854 ruracyubakwa ku buryo ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi Hari kandi indi mibiri 253 yari mu rwibutso rwa Bugarura mu…

SOMA INKURU

OMS yagize icyo isaba ibihugu bikize ku bijyanye n’inkingo za covid-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rikomeje gusaba ko habaho ubufatanye hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye mu kubona inkingo, nk’umuti wo gutsinda Covid-19.  Mu Rwanda, abaturage bashima imbaraga Leta ishyira mu kurengera ubuzima bwabo, ishakisha inkingo hirya no hino. Ibikorwa byo gukingira abaturage icyorezo cya Covid-19 birakomeje hirya no hino mu gihugu, mu Mujyi wa Kigali ho ubu harimo gutangwa dose ya kabiri. Abaturage bashima imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu kubonera inkingo abaturage. Twizeyimana Nasuru ati “Covid iragenda ihitana abantu benshi, kuba twikingije bituma umuntu yumva afite umutekano. Leta…

SOMA INKURU

Karongi: Barishimira ibikorwa remezo biri kuzamura umujyi nyaburanga wabo

Abatuye mu mujyi wa Karongi basanga ibikorwa remezo by’iterambere birimo kuhubakwa nk’imihanda bizarushaho guteza imbere ubukerarugendo busanzwe buhakorerwa, dore ko ari ku Kiyaga cya Kivu. Karongi ni akarere k’imisozi miremire, kuba gakora ku Kiyaga cya Kivu by’umwihariko Umujyi wa Karongi ni kimwe mu bituma gahinduka akarere k’ubukerarugendo. Amahirwe y’ishoramari n’ubukerarugendo agaragara ubu atuma ubutaka buri mu nkengero z’ikiyaga cya kivu bugira agaciro nk’uko bamwe mu bahaturiye babyemeza. Masengesho Pascal ati “Kera nkimenya ubwenge nasanze ubutaka bw’aha Karongi by’ubwihariko hano iruhande rw’ikivu nasanze ari ubutaka budafite agaciro ntabwo abantu babuhingaga kuko…

SOMA INKURU