Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Kanama 2021, Leta y’u Rwanda yashyikirije iy’u Burundi abagabo babiri bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye birimo n’ubujura, bakaba barafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bafite akayabo k’amafaranga.
Aba bagabo ni Gahimbare Jux w’imyaka 26 na Ruvuzimana Gerard w’imyaka 32, bombi bakaba barafatiwe mu Bugarama ubwo basanganwaga ibihumbi 4 by’amadorali, miliyoni 8 z’Amarundi, ibihumbi 205 by’amafaranga y’u Rwanda na n’amafaranga 500 y’amakongomani.
Umuhango w’ihererekanywa ry’abo bagabo wabereye mu Karere ka Rusizi, ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi. Ni ihererekanya ryakozwe rishingiye ku bufatanye mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Ni ihererekanya kandi rishimangira umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guhangana n’ibibazo bitandukanye birimo n’ibyaha byambukiranya umupaka.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’ikindi gikorwa cyo guhererekanya abaturage ubwo mu ntangiriro z’uku kwezi Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi Col Remy Cishahayo, yashyikirizaga Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda Kayitesi Alise, Abanyarwanda barindwi bafite hagati y’imyaka 12 na 18 bafatiwe mu Burundi hamwe n’inka y’Umunyarwanda yari yatwawe n’Abarundi,
Ni mu gihe kandi mu mpera za Nyakanga nanone u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe w’inyeshyamba wa RED Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu kwezi kwa Nzeri kwa 2020, mu Murenge wa Ruheru, mu ishyamba rya Nyungwe.
Iyi mikoranire n’ubufatanye bw’ibihugu byombi ikomeje gufata indi ntera nyuma y’aho ibihugu byombi byeruriye ko bifite ubushake bwo kuzahura umubano wamaze imyaka isaga itanu urimo agatotsi.
ubwanditsi@umuringanews.com