Batawe muri yombi nyuma yo gukwirakwiza ibihuha

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe Nsabimana Alphonse na Kwizera Adams bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga. Polisi yagaragaje ubutumwa uwitwa Chris Adams yashyize ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari mugenzi we wafashwe na Polisi amaze kugura agapfukamunwa arimo kukambara ngo agasimbuze akandi. Polisi ngo yafashe uwo muntu imujyana kuri sitade, abajije impamvu arenganye, umupolisi ngo amubwira ko impamvu amurenganyije ari uko ngo yashakaga kumutura ibibazo yakuye mu rugo. Uwo muntu witwa Chris Adams mu butumwa bwe, yibaza niba abaturage bakwiye kuzira ibibazo byo hanze y’akazi. Icyakora Polisi y’u…

SOMA INKURU

Rubavu: Hashyizweho igihembo ku bazahiga abandi mu kurwanya umwanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyizeho amarushanwa mu mirenge y’icyaro n’iy’umujyi yo kurwanya umwanda kandi abazahiga abandi bashyiriweho igihembo cy’imodoka. Utugari twabaye indashyikirwa twarahembwe, hagezweho irushanwa ry’imirenge Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bushyizeho icyo gihembo nyuma yo guhemba utugari twa Karambo mu Murenge wa Kanama, na Nsherima mu Murenge wa Bugeshi twabaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye. Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu akaba avuga ko Karambo yabaye iya mbere mu gukusanya ubwisungane mu kwivuza mu karere no mu ntara y’Iburengerazuba, na ho Nsherima ni akagari gafite umudugudu utarangwamo…

SOMA INKURU

U Rwanda rukomeje kubona inkingo, icyizere mu guhangana na covid-19

Muri iki gitondo tariki 19 Kamena 2021, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, u Rwanda rwakiriye inkingo za covid-19 zo mu bwoko bwa Sinopharm zisaga ibihumbi 200 zatanzwe n’u Bushinwa. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko bagiye kuzifashisha bakingira abafite mu myaka 30 kuzamura dore ko nko mu mujyi wa Kigali, abari hejuru y’imyaka 40 bamaze gukingirwa. Yagize ati “Ni igikorwa cyiza kigaragaza ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Abo dukingira cyane cyane ubu ni abari mu buzima busanzwe bw’akazi kuko abantu bakuru twamaze kubakingira. Birumvikana ko hari abandi baba baracikanye na…

SOMA INKURU

Ikizagenderwaho mu kwemererwa gukurikira amarushanwa ya Afrobasket 2021

Abategura irushanwa ry’Igikombe cya Afurika ‘Afrobasket 2021’ kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku ya 5 Nzeri 2021, batangaje ko abafana bipimishije kandi bafite ibisubizo byerekana ko batarwaye COVID-19, bemerewe kureba imikino muri Kigali Arena. U Rwanda ruzakira Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo kigiye kuba ku nshuro ya 30, ruri mu itsinda A hamwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Cap-Vert. Abashinzwe gutegura iri rushanwa batangaje ko abafana bipimishije COVID-19 ndetse bafite ibisubizo byerekana ko ari bazima bazaba bemerewe kwitabira iyi mikino. Amabwiriza…

SOMA INKURU

Nyanza: Ubuzima bwuzuye umuhangayiko ku bangavu babyaye

Abana basambanyijwe bari hagati y’imyaka 15-18 bikabaviramo kubyara, batuye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo, akagari ka Kangwa, umudugudu wa kagwa batangaje ko babayeho mu buzima bushaririye hamwe n’abana babo. Aba bangavu batangaza ko ubu buzima bushaririye babushorwamo n’ababyeyi babo aho kubona umwenda wo kwambara n’umwana, icyo kurya, agasabune, amavuta n’ibindi bikoresho nkenerwa ari ikibazo gikomeye, aho ababyeyi babo babibima ahubwo bakabatoteza babategeka gusanga abo babyaranye. Umwe muri bo yagize ati “Mbana n’ababyeyi banjye bombi ariko sinshobora gufata ku isabune baguze ngo mfure imyenda y’umwana cyangwa mukarabye, bahita…

SOMA INKURU