Rwanda: Icyo RBC itangaza ku gukingira abagore batwite n’abonsa covid-19

Kuva ibikorwa byo gutanga inkingo byatangira mu Rwanda abagore batwite n’abonsa ntabwo bari mu bahabwaga inkingo bitewe n’uko Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda cyavugaga ko nta bushakashatsi burakorwa ngo bugaragaze ko nta kibazo bishobora guteza ku mubyeyi cyangwa ku mwana. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yahamagariye abagore batwite n’abonsa kwikingiza Covid-19 kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko nta kibazo bagira mu gihe baruhawe. Abagore batwite n’abonsa na bo bagiye bagaragaza impungenge bafite zo kuba badahabwa urukingo rwa Covid-19 kandi bari mu bazahazwa cyane n’iki cyorezo. Umuyobozi Mukuru…

SOMA INKURU

Rwanda: Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko cyafashe indi ntera

Abasenateri bavuze ko ubushomeri mu rubyiruko bukomeje kuzamuka ndetse umubare munini w’imishinga yarwo ihomba rugikubita, bakaba basanga hakwiye gufatwa ingamba zikomeye. Bimwe mu byo bashingiyeho birimo ibikubiye muri raporo ya komisiyo ya sena y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu, yavuye mu isesengura ku bikorwa bya guverinoma muri gahunda yo guhanga imirimo. Senateri Umuhire Adrie uhagarariye Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yagarutse ku bipimo by’ubushomeri bigaragaza ko bwiyongereye mu rubyiruko aho bwari ku kigero cya 22.4% ugereranyije na 17.9% by’ubushomeri muri rusange ku rwego…

SOMA INKURU