Rwanda: Icyo RBC itangaza ku gukingira abagore batwite n’abonsa covid-19


Kuva ibikorwa byo gutanga inkingo byatangira mu Rwanda abagore batwite n’abonsa ntabwo bari mu bahabwaga inkingo bitewe n’uko Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda cyavugaga ko nta bushakashatsi burakorwa ngo bugaragaze ko nta kibazo bishobora guteza ku mubyeyi cyangwa ku mwana.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yahamagariye abagore batwite n’abonsa kwikingiza Covid-19 kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko nta kibazo bagira mu gihe baruhawe.

Abagore batwite n’abonsa na bo bagiye bagaragaza impungenge bafite zo kuba badahabwa urukingo rwa Covid-19 kandi bari mu bazahazwa cyane n’iki cyorezo.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nzansimana, yavuze ko kugeza ubu ubushakashatsi bumaze kugaragaza ko umugore utwite n’uwonsa bashobora guhabwa urukingo, abahamagarira kwitabira ibikorwa by’ikingira.

Ati “Abagore batwite bimaze kugaragara ko bibasirwa na Covid-19 kurusha abadatwite. Turashishikariza ababyeyi batwite n’abaganga babakurikirana y’uko bahabwa ayo mahirwe yo kuba hatangwa urwo rukingo turinda ubuzima bw’uwo mubyeyi n’umwana we.”

Yavuze ko urukingo rudakozwe muri virusi ishobora gutera izindi ndwara mu mubiri kandi ko nta ngaruka bigira ku mwana atwite.

“Uru rukingo ntabwo rukozwe muri Virusi nzima ku buryo rwatera indwara kandi ntabwo ari urukingo rwinjira mu tunyangingo umubyeyi aba asangiye n’umwana we.”

Yakomeje avuga ko urukingo rushobora gutangwa ku mubyeyi utwite ndetse n’uwonsa kugira ngo hagabanywe ibyago byinshi byo gukwirakwiza Covid-19.

Ati “Ubushakashatsi butangiye kugaragara kandi busobanutse ko uwonsa umwana adakwiye kwiyima amahirwe yo gufata urukingo rwa Covid-19. Ubushakashatsi bumaze gukorwa n’abakingiwe bonsa mu gihe cyose tumaze dutanga urukingo bimaze kugaragara ko nta ngaruka rufite haba ku mubyeyi wonsa ndetse no ku mwana.”

“Ahubwo abonsa rushobora kuba rwagira icyo rurinda umubyeyi no ku mwana we. Urukingo rero ku mubyeyi wonsa no ku mubyeyi utwite rushobora gutangwa kugira ngo hirindwe ibyago byaterwa na virus ya Covid-19.”

U Rwanda rukomeje kurwanya inkundura mu kwihutisha ibikorwa byo gukingira kugira ngo rubashe guhashya icyorezo cya Covid-19 gikomeje kurwibasira kandi abantu 439 568 ni bo bamaze gukingirwa.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.