Afurika y’Epfo: Imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera


Umubare w’abamaze gutangazwa ko bapfiriye mu rugomo rwakurikiye ifungwa ry’uwari Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma wazamutse ugera ku bantu 276.

BBC yavuze ko ibikorwa by’ubucuruzi bibarirwa mu bihumbi na byo byarasahuwe mu bisa n’imyigaragamyo yuzuye urugomo ahanini yibasiye intara ebyiri za KwaZulu-Natal na Gauteng.

Rwabaye urugomo rwo ku kigero kitari cyarigeze kibaho muri Afurika y’epfo ya nyuma y’ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu buzwi nka apartheid bwarangiye mu ntangiriro y’imyaka ya 1990.

Khumbudzo Ntshavheni, Minisitiri mu biro bya Perezida, yavuze ko 234 bapfiriye muri KwaZulu-Natal (intara Zuma avukamo) naho abandi 42 bapfira muri Gauteng. Ubu ahenshi ibyo bikorwa by’urugomo byatangiye guhosha  nyuma y’uko hagabwe abasirikare 25,000 bo mu Ngabo z’Afurika y’Epfo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byasubiyemo amagambo ya Madamu Ntshavheni avuga ko Polisi irimo “gukora ibikorwa bya nyuma na nyuma kugira ngo abafatirana iki gihe n’abagira urwiganwa ntibagire imbaraga”.

Ku wa Gatatu, umugabo wahoze avanga imiziki kuri radio (DJ) yagejejwe mu rukiko aregwa kugumura abaturage ngo bitabire urugomo. Abashinjacyaha bemeza ko ari umwe mu bantu barenga 10 bateje iyo myigaragambyo .

Abandi babarirwa mu bihumbi batawe muri yombi bashinjwa ubusahuzi.

Perezida w’Afurika y’Epfo Cyiril Ramaphosa aherutse gutangaza ko urwo rugomo rushyigikiwe n’abarufitemo inyungu za Politiki bakoresha urubyiruko rudafite akazi n’urukennye mu guteza umutekano muke.

 

Source:BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.