Rwanda: Umubare w’abandura n’abicwa na Covid-19 ukomeje kwiyongera

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 10 Nyakanga, hatangajwe abantu bashya bakize icyo cyorezo 869, batumye umubare w’abamaze kugikira muri rusange ugera ku 32,006 bangana na 67.1% by’abamaze kucyandura. Ni mu gihe abarwayi bashya batangajwe ari 830, batumye  abamaze kwandura kuva COVID-19 yagera mu Rwanda bagera ku 47,667. Ikigero cy’ubwandu mu bipimo byafashwe kirabarirwa ku 10%. Abakirimo kwitabwaho n’abaganga baba bari mu bitaro cyangwa mu ngo bagera ku 15,110 barimo 63 barembye. Abamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19 kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 bageze kuri 551 barimo abantu 17 bambuwe ubuzima…

SOMA INKURU

U Rwanda ruri kwitegura kwakira inkingo zizwiho ingufu mu guhangana na Covid-19

Leta y’u Rwanda iri kwitegura kwakira inkingo zakozwe n’uruganda rwa Johnson & Johnson rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko impande zombi zigiranye amasezerano azatuma ruhabwa inkingo miliyoni 1,2. Umwihariko w’inkingo za Johnson & Johnson ni uko umuntu aterwa urukingo rumwe gusa, mu gihe umuntu aterwa inkingo ebyiri kuri Pfizer na AstraZeneca zari zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda. Ibikorwa by’ikingira byaradindiye cyane mu Rwanda bitewe n’uko rutabonye inkingo rwari rwemerewe zirimo izagomba kuva mu Buhinde ariko icyo gihugu kikazikumira nyuma yo kugira ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19. Ibi byatumye ubwiyongere…

SOMA INKURU

Rusizi: Ibintu bikomeje guhindura ku bambuwe mu bimina

Abaturage 20 bo mu Karere ka Rusizi bandikiye Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, bamusaba kubishyuriza 18.350.000 Frw bambuwe mu bimina birimo icyitwa Blessing n’ikindi cyitwa Ujama byazanywe n’abantu bafite bene wabo mu buyobozi. Muri iyi baruwa aba baturage bagaragazamo ko kuva muri Werurwe 2021 ari bwo mu Karere ka Rusizi hadutse ibi bimina uko ari bibiri. Bagaragazamo ko aba bantu babashishikarizaga kujya muri ibi bimina bababwira ko byemewe mu Karere kandi ko bigamije kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 ndetse ko hari inkunga yaturutse muri Diaspora izabafasha kuzahura ubukungu bwabo. Bemeza…

SOMA INKURU

Yamwiciye imbere y’abana babo

Ku wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2021, umugabo wo mu Mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo, mu maso y’abana be yateye umugore we icyuma ahita amwicira aho. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru mu gihe abana bo bari mu nshuti z’umuryango wabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Désiré, yatangaje ko ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yo mu ngo anashimangira ko uwo mugabo yishe umugore we abana babo bareba. Ati “Ni byo yaramwishe amwicira mu nzira utwana twabo tubiri bari…

SOMA INKURU