Nyabihu: Ingaruka za Covid-19 zahungabanyije bikomeye umuryango we


Covid-19 yateje ingaruka zinyuranye umuryango nyarwanda muri rusange, by’umwihariko igeze ku mugore biba akarusho, dore ko usanga iyo umuryango ugize ibibazo abagore ingaruka nyinshi ari bo zigeraho. Ni muri urwo rwego umuringanews wasuye umuryango wa Mukansanga Rose, utuye mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Mukamira, akagari ka Rubaya, umudugudu wa Cyivugiza adutangariza ingaruka zinyuranye zamugezeho azikururiwe na Covid-19.

Mukansanga w’imyaka 48 ni umubyeyi w’abana bane ariko akaba ari we utunze umuryango kuko umugabo we yapfuye azize impanuka. Yatangaje ko yari asanzwe akora ubucuruzi bwo kuranguza imyenda ayivana hirya no hino mu bihugu bikikije u Rwanda, yemeje ko byari bimutunze we n’abana be ndetse no kubona amafaranga yo kubarihira amashuri bimworoheye ngo dore ko abana be bose biga mu mashuri yisumbuye. Ngo ariko Covid-19 igeze  mu Rwanda yamwiciye imikorere cyane ngo dore ko imipaka yari ifunze, ibi bituma akoresha amafaranga kugira ngo babashe kubaho ashiduka yakoze mu gishoro ndetse birangira kimushiranye yemwe ngo anahombye.

Mukansanga yashimangiye ko mbere y’uko Covid-19 igera mu Rwanda yari abayeho neza n’abana be ndetse ngo utamenya ko atunze urugo ari umwe, ngo ariko ubu ubuzima bwabaye bubi cyane ndetse akaba yibaza imibereho ye n’abana be, cyane cyane ko bakora amalisiti y’abagomba gufashwa we bakamusimbuka bamubwira ko ari umukire.

Ati ” Mu bantu Covid-19 yakozeho njye n’abana banjye turi aba mbere rwose, ubukene ni bwose, igishoro cyaranshiranye, rwose ndatakamba numvise ko leta hari ubufasha yageneye abagore bacuruzaga ariko Covid-19 ikabashora mu gihombo, njye banze kunyandika bambwira ko njye ndi ku rwego rwo hejuru, ubufasha bwagenewe abaciriritse kandi mu by’ukuri nanjye mpagaze nabi cyane ko amafaranga yamfashaga cyane ni ay’ibimina none byose Covid-19 yarabihagaritse”.

Kuba Mukansanga asaba ubufasha leta buhabwa abakeneye kwivana mu gihombo nubwo yemeza ko yimwa amahirwe n’inzego z’ibanze zimubwira ko we ari umukire,   umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette yatangaje ko koko inkunga y’ingoboka yatanzwe bahereye ku babaye kurusha abandi, ko ariko leta itafasha abacuruzi bose bahombye ngo bishoboke ko ahubwo bakwiye kwegera ibigo by’imari bakorana nabyo bikabaguriza bityo ubuzima bugakomeza.

Ati ” Ntabwo byashoboka ko abacuruzi bose batewe igihombo na Covid-19 leta yabashorera, ahubwo bagerageze begere ibigo by’imari bakoranaga babagurize bongere bashore bakore, abo ubucuruzi bwabo butakijyenda neza bakore inyigo bashake ubundi bucuruzi bugendanye n’igihe tugezemo babukore”.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.