Covid-19 yateje ingaruka zinyuranye umuryango nyarwanda muri rusange, by’umwihariko igeze ku mugore biba akarusho, dore ko usanga iyo umuryango ugize ibibazo abagore ingaruka nyinshi ari bo zigeraho. Ni muri urwo rwego umuringanews wasuye umuryango wa Mukansanga Rose, utuye mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Mukamira, akagari ka Rubaya, umudugudu wa Cyivugiza adutangariza ingaruka zinyuranye zamugezeho azikururiwe na Covid-19. Mukansanga w’imyaka 48 ni umubyeyi w’abana bane ariko akaba ari we utunze umuryango kuko umugabo we yapfuye azize impanuka. Yatangaje ko yari asanzwe akora ubucuruzi bwo kuranguza imyenda ayivana hirya no hino…
SOMA INKURUDay: June 25, 2021
Impinduka mu biciro byo kwipimisha covid-19
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima “RBC”, cyatangaje ko hari gahunda yo kugabanya ikiguzi cyari gisanzwe gisabwa abagiye kwipimisha Covid-19 mu kongera umubare wabo hagamijwe kumenya uko bahagaze. Ubusanzwe kwipimisha Covid-19 bikorwa mu buryo bubiri. Hari ikizamini gifatwa cyihuta cyizwi nka “Antigen Covid-19 rapid test” cyishyurwa 10.000 Frw. Icyo umuntu apimwa mu mazuru ibisubizo bikaboneka mu minota itarenze 30 cyangwa iri hasi yayo. Hari ikindi cyitwa “PCR” gifatwa mu kanwa, cyo kiba kigamije gucukumbura ngo kirebe ko umuntu adafite ubwandu bwa Covid-19, ibisubizo biboneka nyuma y’amasaha 24, umuntu akishyura 47.200 Frw. Umuyobozi…
SOMA INKURUIbinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi byakumiriwe mu murwa mukuru
Guverinoma y’u Bubiligi yasohoye itegeko rikumira ibinyabiziga bikoresha mazutu mu murwa mukuru “Bruxelles”, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2030, n’ibikoresha lisansi kuva muri 2035. Ni itegeko ryashingiwe ku mwanzuro wafashwe ku wa 31 Gicurasi 2018, hagamijwe gukomeza intego zo kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Bruxelles ishyizeho iryo tegeko nyuma ya Paris y’u Bufaransa nayo izaca ibinyabiziga bikoresha mazutu mu 2024 n’ibikoresha lisansi mu 2030, n’Umujyi wa Lyon uzaca ibikoresha mazutu mu 2026. U Bwongereza nabwo bufite gahunda yo guca ibinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi mu…
SOMA INKURUPerezida Kagame arakira mugenzi we i Rubavu
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, Perezida Kagame Paul yakira Tshisekedi ku mupaka wa “La Corniche”. Bombi baraza gusura Umujyi wa Rubavu bareba ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame nawe azasura mugenzi we i Goma, azenguruke muri uyu mujyi areba ibikorwa remezo byangijwe n’iki kirunga mbere y’uko bagirana ibiganiro. Intumwa z’ibihugu byombi byitezwe ko zizashyira umukono ku masezerano agamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu. Perezida Tshisekedi yaherukaga mu Rwanda ku wa 21 Gashyantare 2020 ubwo yitabiraga Inama y’ubuhuza…
SOMA INKURU