Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, u Rwanda rurifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngaruka mwaka wahariwe gutanga amaraso, ku nsangnyamatsiko igira iti “Tanga amaraso ahabwa abarwayi, abatuye Isi bakomeze bagire ubuzima.” Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso mu Rwanda (NCBT) buratangaza ko kuri uyu munsi wahariwe kongera ubukangurambaga bugamije kugaragariza abatuye Isi agaciro ko gutanga amaraso hahembwa abaturarwanda 10 b’indashyikirwa bagize uruhare mu gutabara ubuzima bw’abantu mu mwaka ushize wa 2020. Abo bakorerabushake batoranyijwe mu bandi batabaye imbabare bafashisha amaraso mu Gihugu hose mu mwka ushize,…
SOMA INKURU