Ibindi byiciro bigiye guhabwa inkingo za Phizer


Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima “RBC”, kibinyujije kuri Twitter cyatangaje ko none kuwa Kabiri tariki ya 8 Kamena 2021, hazatangira igikorwa cyo gutanga inkingo za Pfizer mu cyiciro gishya haherewe ku bakuze bafite imyaka 75.

Inkingo zigera ku 50 300 zo mu bwoko bwa Pfizer zagejejwe ku bitaro n’Ibigo Nderabuzima bya Leta hirya no hino mu gihugu, aho biteganyijwe ko zitangira gutangwa kuri uyu wa Kabiri.

Abagiye gukingirwa bazaba bakurikiye ibindi byiciro byahawe uru rukingo haba doze ya mbere n’iya kabiri, kuko ibikorwa byo gukingira mu Rwanda byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021.

U Rwanda ruteganya ko ibikorwa byo kugura inkingo no kuzikwirakwiza mu gihugu hose bizatwara miliyoni 120 z’amadolari kandi bizaba byarangiye mbere y’uko umwaka utaha urangira. Ni mu gihe uyu mwaka, nibura uzarangira 30% by’Abanyarwanda bamaze gukingirwa.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abasaga ibihumbi 350 bahawe inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Pfizer na AstraZeneca. Abantu 228.169 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.