Mu ijambo rya Perezida Kenyatta ryo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kamena 2021, ku munsi mukuru wo kwizihiza imyaka 58 Kenya imaze ibonye ubwigenge (Madaraka Day), Uhuru Kenyatta yatangaje ko ibyo Urukiko rw’Ikirenga rwakoze ari ukunyuranya n’ugushaka kw’abaturage.
Iki cyifuzo cya Kenyatta cyo guhindura Itegeko Nshinga, avuga ko cyari kigamije ahanini kuvanaho intambara, akavuyo no kutumvikana bikurikira amatora y’umukuru w’igihugu, aho yashakaga ko hajyaho uburyo butuma perezida watsinze amatora yamburwa ububasha bumwe na bumwe, hakagira ubuhabwa abamukurikiye ndetse byaba na ngombwa bagahabwa imyanya muri guverinoma.
Uku guhindura Itegeko Nshinga kwiswe, Build Bridges Initiatives’, BBI, Kenyatta yakwemeranyijeho na Raila Odinga bari bahanganye mu matora ya 2017, kubera ko nyuma y’amatora yabo habaye imvururu zahitanye abarenga 90, bituma mu 2018 aba bombi bafata iki cyemezo.
BBI yari yamaze kwemerwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abayobozi ba guverinoma z’intara, ariko tariki 14 Gicurasi Urukiko rw’Ikirenga rwayiteye utwatsi ruvuga ko Perezida atari hejuru y’amategeko ndetse adafite n’uburenganzira bwo guhindura Itegeko Nshinga ahubwo ashobora no kubihanirwa.
Agira icyo avuga ku byo urukiko rwavuze, Uhuru Kenyatta yagize ati “Tugomba gukurikiza itegeko kandi tukubaha n’icyemezo cy’urukiko ariko Ijwi n’ugushaka kw’abaturage ba Kenya bigomba kumvikana kandi bigakurikizwa.”
“Ubucamanza bwa Leta bufite ubwigenge bwo gukora icyo bushaka ariko bugomba no kumva ko bufite inshingano zo kurengera abaturage.”
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Kennedy Ogeto, na we yanenze ibyanditse mu nyandiko y’Urukiko, avuga ko abacamanza batanu bafashe uyu mwanzuro bakoze amakosa akomeye yo kuvuga ko perezida adafite ububasha bwo guhindura Itegeko Nshinga, ndetse ko badakwiriye kuvuga ko agomba guhanirwa iki cyifuzo cye.
Iyi nyandiko y’Urukiko rw’Ikirenga izumvwa n’abacamanza b’uru rukiko kuwa 29 Kamena 2021.
Mu byari guhinduka iyo BBI yemezwa hariho gushyiraho umwanya wa Ministiri w’Intebe wakuweho mu 2013, ibintu abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko Kenyatta yabikoze kugira ngo ajye kuri uwo mwanya kuko atemerewe kongera kwiyamamariza manda ya gatatu ya Perezida wa Repubulika mu matora azaba umwaka utaha wa 2022.
Uhabwa amahirwe yo kuzasimbura Kenyatta ni Visi Perezida William Ruto, na we udashyigikiye ko iri tegeko rihinduka.
KAYITESI Ange