Mu ijambo rya Perezida Kenyatta ryo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kamena 2021, ku munsi mukuru wo kwizihiza imyaka 58 Kenya imaze ibonye ubwigenge (Madaraka Day), Uhuru Kenyatta yatangaje ko ibyo Urukiko rw’Ikirenga rwakoze ari ukunyuranya n’ugushaka kw’abaturage. Iki cyifuzo cya Kenyatta cyo guhindura Itegeko Nshinga, avuga ko cyari kigamije ahanini kuvanaho intambara, akavuyo no kutumvikana bikurikira amatora y’umukuru w’igihugu, aho yashakaga ko hajyaho uburyo butuma perezida watsinze amatora yamburwa ububasha bumwe na bumwe, hakagira ubuhabwa abamukurikiye ndetse byaba na ngombwa bagahabwa imyanya muri guverinoma. Uku guhindura Itegeko Nshinga…
SOMA INKURUDay: June 3, 2021
Nyuma y’imyaka 12 arekuye ubutegetsi
Benjamin Netanyahu wari umaze imyaka 12 ari Minisitiri w’Intebe, akaba ari nawe wari umaze igihe kinini kuri uwo mwanya, agiye kurekura ubutegetsi nyuma y’uko Yair Lapid, ukuriye ishyaka rya Yesh Atid, abashije gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, nk’uko yari yarabisabwe na Perezida wa Israel, Reuven Rivlin, nawe uherutse gusimburwa. Lapid yahawe izo nshingano nyuma y’uko Benjamin Netanyahu, uyoboye ishyaka rya Likud, ryanatsindiye imyanya nyinshi mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora aherutse kuba muri Werurwe, ananiwe gushyiraho Guverinoma ihuriweho mu minsi 28 yasabwaga. Guverinoma ya Lapid igizwe n’amashyaka umunani yose,…
SOMA INKURUUruhare rw’ababyeyi mu gutiza umurindi igwingira ry’abana
Byagaragaye bamwe mu babyeyi batiza umurindi igwingira n’imirire mibi mu bana babo bakiri munsi y’imyaka itandatu y’amavuko, kubera ko na bo barwaye bwaki bose bakaba bakeneye kuvurwa izo ndwara zigira ingaruka ku muryango no ku gihugu mu gihe gito n’ikirekire. Niyakire Aline utuye mu kagari ka Rukira, umurenge wa Huye mu karere ka Huye, atanga ubuhamya bw’ukuntu yisanze atagira amashereka akagira ngo ni ibibazo bisanzwe bibaho ku babyeyi nyamara na we akeneye kuvurwa imirire mibi. Yabimenye igihe yajyaga kwivuza icyo kibazo ku Kigo Nderabuzima cya Sovu giherereye muri uwo murenge…
SOMA INKURU