Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 42 b’icyorezo cya COVID-19, abamaze kugaragarwaho n’icyo cyorezo guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 26,141, mu gihe abamaze gukira bageze ku 24,764 bangana na 94.6% barimo abantu 70 bakize.
Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 1,033 muri bo hakaba harembye abantu babiri. Uyu munsi, umugore w’imyaka 81 ni we witabye Imana i Kigali, bituma umubare w’abamaze guhitanwa na cyo ugera kuri 344 bangana na 1.3% by’abatahuweho icyo cyorezo.
Abarwayi bashya babonetse barimo abo mu Karere ka Karongi 18, Umujyi wa Kigali 8, Nyanza 8, Gicumbi 4, Huye 4, Nyamagabe 3, Ngororero 3, Nyagatre 1, na Rubavu 1.
Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho iki cyorezo bose bamaze kuboneka mu bipimo 1,371,636 birimo 3,842 byafashwe mu masaha 24 ashize.
Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange barakabakaba hafi miliyoni 163 barimo miliyoni 142 z’abakize ndetse na miliyoni 3.3 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.
NIKUZE NKUSI Diane