Imyiteguro ya Tour du Rwanda irarimbanyije, dore urutonde rw’abazayitabira

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare batangiye umwiherero wa mbere wo gutegura Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi 2021. Mu gihe habura igihe kitageze ku mezi abiri ngo hatangire isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda” ritangire, hatangiye icyiciro cya mbere cy’umwiherero kigomba kubera mu karere ka Musanze. Abakinnyi bahamagawe n’umutoza Eric Sempoma, abakinnyi bahamagawe harimo amazina azwi nka Mugisha Samuel ari nawe munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda mu mwaka wa 2018, ndetse na Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du…

SOMA INKURU

Bimwe mu bihugu by’Afurika bikomeje kugaraza amakenga ku rukingo rwa AstraZeneca

Minisitiri w’Ubuzima muri Madagascar yatangaje ko igihugu cye cyabaye cyifashe ku bijyanye n’icyemezo cyo kwakira urukingo rwa AstraZeneca kugira ngo kirebe uko ibikorwa byo kurukoresha mu ikingira bizagenda mu bindi bihugu. Hashize iminsi hari bimwe mu bihugu bifata umwanzuro wo guhagarika gukoresha urukingo rwa AstraZeneca mu bikorwa byo gukingira COVID-19, bikemeza ko rugira izindi ngaruka rutera uwaruhawe. Minisitiri w’Ubuzima muri Madagascar, Jean Louis Rakotovao yavuze ko babaye baretse kwakira urukingo rwa AstraZeneca kugira ngo barufateho umwanzuro uboneye. Ati “Tuzategereza turebe, ibihugu byinshi byafashe umwanzuro wo guhagarika ikoreshwa rya AstraZeneca kubera…

SOMA INKURU

U Rwanda rwatangiye gukingira abari mu butumwa bw’amahoro

Ejo hashize kuwa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, u Rwanda rwatangiye gukingira abapolisi, abasirikare n’abacungagereza bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) no mu Ntara ya Abyei. Umunsi wa mbere wo gukingira icyorezo cya COVID-19 hibanzwe ku gukingira abakorera mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, ndetse n’abarimo gukorera mu Ntara ya Abyei. Mu bahawe uru rukingo rwa mbere harimo abapolisi b’u Rwanda 356 bagizwe n’abapolisi 319 bari mu butumwa busanzwe bw’Umuryango w’Abibumbye bari mu Murwa Mukuru wa Juba(FPU), 18 bari mu butumwa…

SOMA INKURU

RBC yahawe inkunga mu rwego rwo guhangana na Covid-19

Mu rwego rwo gukomeza guhangana na Covid-19, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe Imbuto Foundation yahaye inkunga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” igizwe n’imashini 2 zifashishwa mu gupima COVID-19. Umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, yatangaje ko iyo nkunga yaturutse ku nshuti zabo, nabo bakaba bishimiye gufasha urwego rw’ubuzima mu kazi k’indashyikirwa rukora ko guhangana na COVID-19. Yagize ati “Umuryango Imbuto Foundation urashimira cyane umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RDB, Fisher Itzak ku bw’iki gikorwa cy’indashyikirwa, tukaba twashoboye kubagezaho ibi bikoresho”. RBC ikaba yashimiye iyo nkunga kuko ngo izabafasha gukomeza…

SOMA INKURU

Perezida John Pombe Magufuli yatabarutse

Inkuru itunguranye yatangajwe kuri Televiziyoy’Igihugu cya Tanzania, kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, ni urupfu rw’uwari Umukuru wa Tanzaniya John Pombe Magufuli. Byamenyekanye ko yitabye Imana azize indwara y’umutima, bikaba bivugwa ko yaguye mu Bitaro Bikuru bya Dar es Salaam, dore  ko hashize iminsi havugwa inkuru z’uburyo amaze igihe kinini atagaragara bigakekwa ko yaba arwaye ariko akaba ari amakuru atemezwaga neza. Nyuma ni bwo bamwe mu bayobozi bemeje ko arwaye ariko ngo hakaba hari icyizere ko yashoboraga gukira, ariko kuri uyu mugoroba nibwo byemejwe ko yapfuye.…

SOMA INKURU

Habayeho impinduka ku ikoreshwa ry’urukingo rwa “Moderna”

Umuyobozi Mukuru wa Moderna, Stephane Bancel yavuze ko bagiye mu igerageza ku bana bato, nyuma y’uko urukingo rwabo rutanze ibisubizo byiza ku bantu bari hejuru y’imyaka 18. Sosiyete yo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikora inkingo za “Moderna” yatangiye kugeragereza urukingo yakoze rwa Covid-19 ku bana bari munsi y’imyaka 12. Igerageza rizakorerwa ku bana 6750 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada mu gihe cy’amezi atandatu nkuko Xinhua yabitangaje. Abazitabira igerageza bazahabwa inkingo mu byiciro bibiri, hagati y’icyiciro kimwe n’ikindi hacemo iminsi 28. Moderna ni…

SOMA INKURU

Rwamagana: Baratabaza basaba amazi meza

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Mirenge ya Gahengeri na Musha barasaba ubuyobozi kubafasha kubona amazi meza ngo kuko ayo bavoma aturuka mu miserege, bakayanywa, bakayakaraba, bakayafurisha ndetse bakayatekesha bikarangira abateye indwara zirimo inzoka n’izindi. Ibi byatangajwe n’abaturage batuye mu Murenge wa Gahengeri mu Kagari ka Rugarama mu Midugudu ya Byimana na Nyarucyamo ndetse no mu Murenge wa Musha mu Kagari ka Nyakabanda mu Midugudu ya Ruhita na Rugarama. Aba baturage baturiye umuhanda wa kaburimbo bababazwa no kutagerwaho n’amazi meza ngo ubuyobozi bubabwira ko bigoranye kuyakurura akabageraho. Ibi bibagiraho…

SOMA INKURU

Nyuma yo gutabaza ko bashaka kumwica byarangiye apfuye

Mireille Ndjomouo w’imyaka 44, mu cyumweru gishize yashyize hanze amashusho avuga ko mu bitaro bya Charles-Le Moyne Hospital biherereye mu Mujyi wa Montreal atitabwaho uko bikwiriye. Uwo mugore mu mashusho yafashe, yashinje abaganga kutamwitaho, avuga ko bashaka ‘kumwica’ kuko bamuhaga umuti wa penicillin kandi udakorana n’umubiri we. Bimaze gusakuza ku mbuga nkoranyambaga, yimuriwe mu bindi bitaro ariko tariki 9 Werurwe yaje gupfa nubwo icyamuhitanye kitaramenyakana neza nk’uko The Independent yo mu Bwongereza yabitangaje. Inzego zishinzwe ubuzima muri Canada zatangaje ko zatangiye iperereza ku cyahitanye Mireille. Mu mashusho uwo mugore yari…

SOMA INKURU

Havutse ibibazo bikomeye nyuma y’inkuru ishushanyije y’umwamikazi

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Charlie Hebdo, gikomeje kotswa igitutu nyuma yo gusohora ishusho mbarankuru (Cartoon) yerekana Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II ashinze ivi ku ijosi rya Meghan Markel umugore w’igikomangoma Harry. CNN ivuga ko iki kinyamakuru cyosohoye iyi shusho kuwa gatandatu, tariki 13 Werurwe, biteza urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bavuze ko bisa neza n’ibyo umupolisi w’umuzungu yakoreye umwirabura wo mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Floyd, bikamuviramo urupfu Iyo shusho ije nyuma y’ikiganiro Meghan na Harry bagiranye na Oprah Winfrey, aho Meghan yavuze ko igihe yari atwite,…

SOMA INKURU

Bobi Wine yatawe muri yombi. Arazira iki?

Umudepite akaba n’Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere mu Murwa Mukuru wa Kampala. Uyu mugabo uherutse kwiyamamariza kuyobora Uganda, BBC yatangaje ko yatawe muri yombi ubwo yari yitabiriye imyigaragambyo y’amahoro isaba ko abayoboke b’ihuriro rye National Unity Platform bafunzwe n’ababuriwe irengero barekurwa. Abenshi muri abo bayoboke batawe muri yombi mbere na nyuma y’amatora ya Perezida yabaye muri Mutarama uyu mwaka. Uretse Bobi Wine watawe muri yombi, abigaragambyaga banatewe imyuka iryana mu maso kugira ngo batatane. Kuri…

SOMA INKURU