Minisitiri w’Ubuzima muri Madagascar yatangaje ko igihugu cye cyabaye cyifashe ku bijyanye n’icyemezo cyo kwakira urukingo rwa AstraZeneca kugira ngo kirebe uko ibikorwa byo kurukoresha mu ikingira bizagenda mu bindi bihugu.
Hashize iminsi hari bimwe mu bihugu bifata umwanzuro wo guhagarika gukoresha urukingo rwa AstraZeneca mu bikorwa byo gukingira COVID-19, bikemeza ko rugira izindi ngaruka rutera uwaruhawe.
Minisitiri w’Ubuzima muri Madagascar, Jean Louis Rakotovao yavuze ko babaye baretse kwakira urukingo rwa AstraZeneca kugira ngo barufateho umwanzuro uboneye.
Ati “Tuzategereza turebe, ibihugu byinshi byafashe umwanzuro wo guhagarika ikoreshwa rya AstraZeneca kubera ingaruka zarwo. Byaba ari ukwihuta cyane dufashe umwanzuro ubu. Ibyiza n’ibibi bigomba kubanza gusesengurwa.”
Madagascar ni kimwe mu bihugu bya Afurika bitari muri gahunda ya COVAX igamije kugeza inkingo ku bihugu bikennye. Iki gihugu kandi cyamenyekanye cyane ubwo cyatangazaga ko cyavumbuye umuti wa COVID-19.
Madagascar itangaje ibi mu gihe nta minsi myinshi ishize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS risabye ibihugu bya Afurika kudatakariza icyizere urukingo rwa AstraZeneca biturutse ku buryo bimwe mu bihugu by’i Burayi biri guhagarika kurukoresha.
NIKUZE NKUSI Diane