Ngororero: Gitifu w’umurenge nyuma yo gutoroka yatawe muri yombi


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira ho mu karere ka Ngororero, Habiyakare Etienne yatawe muri yombi akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza amafaranga yagenewe abangavu babyariye iwabo.

Uyu muyobozi yaherukaga guhagarikwa n’akarere amezi atatu azira kunyereza amafaranga yari agenewe abangavu, ahita atoroka ariko nyuma y’uko amezi yari yahawe arangiye Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021 nibwo yagarutse ahita atabwa muri yombi.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ati “Akurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kunyereza umutungo w’itsinda Dusezere ubukene ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngororero, dosiye irimo gukorwa kugira ngo izashyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko’’.

Itsinda ry’abo bangavu batewe inda ryari ryahawe amafaranga 2,800,000 yo gukora umushinga wo kwiteza imbere.

Aya mafaranga yageze kuri konti za Sacco abikuzwa n’umubitsi wabo Nyirandererwenande Petronille wari warashyizweho n’ubuyobozi kuko we atabyaye nuko ayashyikiriza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge.

Inama bakoze kuwa 13 Ukwakira 2020 yagaragaje ko amafaranga yabikujwe angana na 1,752,000Frw, ariko ko atigeze agezwa mu maboko y’abagenerwabikorwa yari agenewe.

Uwari ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Bwira Semana Marc na Nyirandererwenande Petronille wari umubitsi w’iri tsinda bamaze amezi atatu bafunzwe.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.