As opposed to the norm, all high school students in the boarding schools fêted their festive season at school owing to the ongoing coronavirus pandemic. However, a tour to the schools conducted by The New Times indicated that various schools made special arrangements for students as part of the efforts to usher in the New Year. “The main thing to remember is that both Christmas and New Year were not cancelled in schools,” said, Samuel Nkurunziza, the head teacher of Kagarama Secondary School, adding that, celebrations were different. “It is…
SOMA INKURUMonth: January 2021
USA: Covid-19 itumye habaho impinduka zidasanzwe mu magereza
Mu gihugu cy’igihangage ku isi hitezwe impinduka zidasanzwe mu magereza, biturutse k’ubwiyongere bukabije bwa Coronavirus bwatumye bamwe mu mfungwa, abagororwa n’abarinzi ba gereza barwara Covid-19, gereza zimwe zigiye gufungwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gereza zo mu turere n’iza Leta zitandukanye muri Amerika ziri gushaka uko zimurira abagororwa bamwe mu zindi gereza ndetse aho bishoboka boherezwe mu miryango yabo kugira ngo zifungwe. New York Times yatangaje ko Leta za Missouri na Pennsylvania benshi mu bacungagereza barwaye Coronavirus ku buryo bitagishoboka gukora akazi kabo. Muri gereza zo muri Amerika hamaze…
SOMA INKURUImpinduka zikomeye ku Rwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa “RCS”,
Abofisiye bato n’Abawada birukamywe n’Iteka rya Minisiitiri ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul kagame . Ibi byabaye mu Rwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa “RCS”, aho hirukanywe burundu abacungagereza barimo abasuzofisiye n’abacungagereza bato bagera kuri 35, biturutse ku makosa yo mu kazi nk’uko iteka rya Minisitiri ryasohotse mu igazeti ya Leta kuwa 31 Ukuboza 2020 ribigaragaza. Hirukanywe burundu abofisiye bato 22 n’abawada bagera kuri 13 bo mu rwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa kubera amakosa yo mu kazi . Iri teka kandi ryazamuye mu ntera abofisiye…
SOMA INKURUAmasezerano y’isoko rusange ry’Afurika yatangiye kubahirizwa
Tariki ya 1 Mutarama 2021 nibwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika “African Continental Free Trade Area (AfCFTA)” yatangiye gushyirwa mu bikorwa. Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1,3 bawutuye n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 3400$. Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya. Ibihugu 54 muri 55 bigize Umuryango…
SOMA INKURUAS Kigali irerekeza i Kampala mu marushanwa ya CAF Confederation Cup
AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, irerekeza i Kampala muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu gukina na KCCA FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri uzaba ku wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021. Abakinnyi 23 umutoza Nshimiyimana Eric yahisemo Nsabimana Eric, Kalisa Rachid, Ntamuhanga Tumaini, Shaban Hussein ‘Tchabalala’, Hakizimana Muhadjiri, Abubakar Lawal, Nkinzingabo Fiston, Benedata Janvier, Bishira Latif, Kwizera Pierrot, Biramahire Abeddy, Orotomal Alex, Rurangwa Mossi, Rugero Chris, Kayitaba Jean Bosco, Ndekwe Félix, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Sudi Abdallah, Bate Shamiru, Hassan Rugirayabo,…
SOMA INKURURwanda: Covid-19 hari abo yarishije ubunani nabi
Minisiteri y’Ubuzima “MINISANTE” yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021, mu Rwanda abandi bantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19. Abishwe na COVID-19 ku wa Gatanu ni abagabo babiri b’imyaka 81 na 73 bombi bakaba bitabye Imana bari i Kigali. Abo bantu babiri bahise buzuza umubare w’abantu 94 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020. Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Gatanu mu Rwanda habonetse abantu 77 bashya banduye COVID-19, naho abandi 56 mu bari barwaye bakize. Abo barwayi bashya 77 babonetse mu…
SOMA INKURUIbihugu bimaze kugaragaramo ubwoko bushya bwa Coronavirus
Nyuma y’uko hagaragaye virusi nshya ishamikiye kuri koronavirusi ( COVID-19) mu Bwongereza bivugwa ko yaturutse muri Afurika y’Epfo, ubu noneho no mu Bushinwa hagaragaye umuntu wa mbere uyifite. Yatahuwe ku munyeshuri w’imyaka 23 wavuye mu Bwongerezayerekeza iwabo mu Bushinwa akahagera ku wa 14 Ukuboza 2020agahita ashyirwa mu kato. Yaje kugaragaza ibimenyetso, ubu ibipimo byerekanye ko yanduye iriya virusi. Urubuga www.france24.com rutangaza ko hashakishijwe abahuye na we barimo abagenzi n’abakozi bahuriye mu ndege yamuzanye kugira ngo na bo ubuzima bwabo bukurikiranirwe hafi. Hanatewe umuti wica iyo virusi aho yagiye anyura hose. Iyi virusi nshya imaze kugaragara mu Bwongereza mu minsi ishize, ibihugu bitandukanye bigera kuri 50 birimo n’u Bushinwa, byagiye bihagarika ingendo z’indege zerekeza n’iziva muri icyo…
SOMA INKURUIcyo abakirisitu basabwe mu mwaka wa 2021
Nyiricyubahiro Karidinali Antoni Kambanda yageneye abakirisitu gaturika ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ubutumwa busoza umwaka wa 2020 bukanatangiza umwaka mushya wa 2021, bugamije kwimakaza umuco wo kwita ku bandi hirindwa kwihugiraho. Muri Misa yabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu hifashishijwe ikoranabuhanga, Karidinali Kambanda yashimangiye ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Francis busaba abatuye Isi kongera imbaraga mu kwimakaza umuco wo kwita ku bandi muri uyu mwaka wa 2021. Yagize ati “Turashimira Imana yaduherekeje mu bihe bigoye [by’umwaka wa 2020]. Imana yacu ni nk’umubyeyi wita ku bana be mu bihe bigoye. Ubutumwa…
SOMA INKURU