Menya amakipe yafashe iya mbere mu kwinjira muri ¼ cya CHAN 2020


Kuri iki cyumweru tariki 24 Mutarama 2021, nibwo ikipe y’igihugu ya Mali n’iya Cameroun ari nayo yakiriye CHAN 2020 (Shampiyona  Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo) zabimburiye izindi kugera muri ¼ nyuma yo gusoza imikino yo mu itsinda A.
Mali yazamutse itsinze Zimbabwe igitego 1-0
Cameroun yabaye iya 2 nyuma yo kunganya 0-0 na Burkina Faso

Mali yazamutse iyobotse itsinda n’amanota arindwi nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego 1-0 mu gihe Cameroun yabaye iya kabiri n’amanota atanu ubwo yanganyaga na Burkina Faso ubusa ku busa.

Demba Diallo ni we watsindiye Mali igitego kimwe rukumbi yaboneye kuri Stade de la Réunification y’i Douala ku munota wa 12.

Issaka Samake na Siaka Bagayoko bashoboraga kubonera Mali ibindi bitego, uburyo babonye ntibwagana mu izamu mu gihe umunyezamu wabo, Djigui Diarra, na we yakuyemo umupira ukomeye watewe na Farawe Matare ku munota wa 34.

Gutsinda uyu mukino byafashije Mali kuzamuka iyoboye itsinda, aho muri ¼, izahura n’ikipe izaba iya kabiri mu itsinda B mu gihe Cameroun izahura n’iya mbere muri iryo tsinda.

Kuri uyu wa Mbere hateganyijwe imikino isoza iyo mu itsinda B, aho Congo Brazzaville ikina na Libya naho Niger ihure na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kugeza ubu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya mbere n’amanota ane, ikurikiwe na Niger inganya amanota abiri na Libya mu gihe Congo Brazzaville ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.