Muri izi mpunzi harimo 723 zatashye mu cyumweru gishize ziturutse mu nkambi ya Mahama, ibarizwamo impunzi zirenga 60 000, nk’uko byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, Minema.
Imibare y’abiyandikishije bategereje gutaha ku bushake nayo ikomeje kwiyongera, aho igeze ku mpunzi 18 000 ivuye ku mpunzi 10 570 bari bamaze kwiyandikisha kugera ku wa 22 Ukuboza umwaka ushize.
Hagati aho, amakuru avuga ko n’ubwo ubushake bw’impunzi bwo gutaha butanga icyizere, hari ikibazo cy’uko ibikorwa byo kubacyura byadindiye mu byumweru bishize, ku mpamvu impunzi zitarabasha kumenya neza.
Umwe mu bakozi ba UNHCR yabwiye Rwanda Today ko ikibazo cyabayeho cyatewe n’ibiruhuko by’iminsi mikuru, byatumye ibikorwa byo gupima ubuzima bw’izo mpunzi, harimo no kubapima Coronavirus ndetse n’indi myiteguro bidindira.
Uyu mukozi yashimangiye ko ibikorwa by’iyandika ry’impunzi zishaka gutaha bitigeze bihagarikwa, ati “kwiyandikisha ntibyahagaritswe ariko nta modoka yari iherutse kugenda mu byumweru bishize n’ubwo umubare w’abiyandikisha bashaka gutaha wakomeje kwiyongera umunsi ku munsi”.
“Icyo nkeka cyabayeho ni ukutamenyesha impunzi uko ibintu bihagaze byatumye zitekereza ko hari ibibazo by’ubuyobozi”.
NIYONZIMA Theogene