RDF yashenguwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwashenguwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda waguye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique “MINUSCA”. Urupfu rw’uwo musirikare w’u Rwanda rwatangajwe nyuma y’igitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bikozwe n’ihuriro ry’inyeshyamba, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2020. Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko RDF yihanganishije ibikuye ku mutima, umuryango wa nyakwigendera waguye mu butumwa bw’amahoro. Minisiteri y’ingabo yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro  zitazacika intege mu gucunga umutekano no…

SOMA INKURU