U Rwanda rwatanzweho urugero ku ngamba zo guhashya Coronavirus

Ingamba zo guhashya COVID-19 mu Rwanda zikomeje kuba intangarugero ku rwego mpuzamahanga. Mu buryo budasanzwe , Donna Edna Shalala umwe mu bayobozi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yanenze imiyoborere y’Igihugu ke, atanga rugero ku buryo cyarushijwe ukwitwararika n’Igihugu gito muri Afurika.  Donna Edna Shalala ni umunyapolitiki akaba n’impuguke mu burezi, uhagarariye Leta ya Florida mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera mu mwaka wa 2019. Ni “Umudemokarate wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wa 18 ushinzwe Ubuzima n’Ibikorwa bya Muntu (Health and human Services);…

SOMA INKURU

Rwanda: Umubare w’abanduye Covid-19 ukomeje kwiyongera

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki  28 Kamena 2020, habonetse abarwayi bashya 22 bafashwe n’icyorezo cya COVID-19, mu bipimo 3,002 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 30 bakize neza. Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 443 muri 900 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda. Abarwayi bashya  barimo abagaragaye i Rusizi (8), i Rubavu (7), i Kigali (6), i Kirehe (1), bose bakaba bashyizwe mu kato detse n’abo bahuye bahita bakurikiranwa. Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 455 mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 137,751 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri…

SOMA INKURU

Icyo Sena yatangaje ku ngengo y’imari yagenewe mu bihe bya Covid-19

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020, Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yemeje ibitekerezo bya Sena ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta ya 2020/2021. Iyo Nteko Rusange yagejejweho ubusesenguzi bwa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku bitekerezo bya Sena nk’uko bisabwa n’amategeko. Komisiyo yashimye ko nubwo icyorezo cya COVID -19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu, ingengo y’imari y’umwaka wa 2020-2021 yiyongereyeho miriyari 228 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’iy’umwaka ushize. Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, Senateri Nkusi Juvenal, yagize ati: “Turashima ko nubwo icyorezo…

SOMA INKURU

Burundi: Hatanzwe amabwiriza ajyanye no gushyingura Nkurunziza

Guverinoma y’u Burundi yasohoye itangazo rikubiyemo gahunda izakurikizwa mu muhango wo gushyingura Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020. Mu itangazo ryatambutse kuri radiyo y’u Burundi , guverinoma y’iki gihugu yasabye ko abatuye mu Gitega aho umurambo wa Nkurunziza uzanyuzwa kuzaba bahagaze ku muhanda kugira ngo bamwunamire. Riti “Guverinoma y’u Burundi yasohoye itangazo rikubiyemo gahunda izakurikizwa mu muhango wo gushyingura Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020. Mu itangazo ryatambutse kuri radiyo y’u Burundi , guverinoma y’iki gihugu yasabye…

SOMA INKURU

Rwanda: Ibyiciro byibasirwa na Covid-19 byatekerejweho

Mu gihe ibikorwa byo gupima abantu icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) ku buryo bwa rusange bikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yatangiye kwibanda ku byiciro bifite ibyago byinshi byo kuzahazwa na cyo birimo icy’abasaza n’icy’abarwayi b’indwara zitandura n’izifata imyanya y’ubuhumekero. Iyo gahunda yatangiye gukorwa mu Karere ka Rusizi kamaze igihe kagaragaramo abarwayi bashya b’icyo cyorezo. Ako karere hamwe n’aka Rubavu turi mu kato mu gihe hakomeje kugenzura imiterere y’ubwandu uko ihagaze. Ibice bihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biza ku isonga mu bice bitatu by’ingenzi…

SOMA INKURU

Airtel Rwanda na WorldRemit mu bufatanye mu kohererezanya amafaranga

Kohereza amafaranga kuri Airtel Money ukoresheje World Remit ni bumwe mu buryo bwihuse, bworoshye kandi buhendutse bwo gufasha inshuti n’umuryango aho baba baherereye hose mu gihugu None tariki 22 Kamena 2020  Ikigo cya mbere mu Rwanda gikataje mu bijyanye no gutanga serivisi zo guhamagara, iza interineti n’izikora ibirebana n’amafaranga cyatangije ubufatanye na “WorldRemit” ikigo gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga kuri interineti mu rwego rwo gufasha abakoresha Airtel Money kwakira amafaranga bohererejwe n’abakoresha World Remit baherereye mu bice byose by’isi ako kanya. Muri ibyo bihugu harimo: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada,…

SOMA INKURU

Burundi: Itariki yo gushyingura uwari Perezida Nkurunziza wamenyekanye

Inama yahuje abagize Guverinoma y’u Burundi bemeje itariki yo gushyinguriraho Pierre Nkurunziza, akaba azashyingurwa mu murwa mukuru wa politikii wa Gitega kuwa gatanu taliki ya 26 Kamena 2020, irimbi azashyingurwamo rikaba riherereye muri Komini ya Musinzira, mu Mujyi wa Gitega. Nk’uko SOS yabitangaje, imirimo yo gutunganya imva yateganyirijwe gushyingurwamo Perezida Nkurunziza irarimbanyije, bivugwa ko iri kubakwa mu buryo butangaje n’imwe muri kompanyi z’Abashinwa zikorera mu Burundi, naho imirimo yose ijyanye no kuyitunganya ikaba iri kugenzurwa n’igisirikare cy’igihugu ndetse n’igipolisi. Pierre Nkurunziza yishwe n’indwara y’umutima tariki ya 8 Kamena nk’uko Guverinoma…

SOMA INKURU

Rwanda: Abapolisi bashya b’icyiciro cya 16 bashimiwe by’umwihariko

Tariki 19 Kamena 2020 mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana ahaherereye ishuri rya Polisi ritanga amahugurwa ku bapolisi (PTS-Gishari), hasorejwe amasomo y’ibanze y’icyiciro cya 16 ahabwa abapolisi bashya bato binjiye mu kazi. Bayasoje ari abapolisi 1354, abakobwa bari 218, umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yashimiye abapolisi basoje amasomo ku kinyabupfura, umurava no kwitanga byababaranze mu gihe cy’amezi 11 bari bamaze bahugurwa. Yagize ati “Ni amasomo yabaye mu bihe bitoroshye byo guhangana n’cyorezo cya COVID-19, ariko mwaranzwe no kwihangana kandi munirinda kwandura iki cyorezo…

SOMA INKURU

Rwanda: Ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020, habonetse abarwayi bashya 41  b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 3,116 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha  abantu batandatu bakize neza. Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 357 muri 702 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda. Abarwayi babashya batahuwe biganjemo abo mu Karere ka Rusizi no ku Rusumo mu Karere ka Kirehe, bose bakaba bashyizwe mu kato detse n’abo bahuye bahita bakurikiranwa. Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 343 mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 104,889 byafashwe kuva umurwayi wa…

SOMA INKURU

Rwanda: Impamvu Kirehe nka hamwe mu higanje Covid-19 hatashyizwe mu kato

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yasobanuye ko impamvu akarere ka Rusizi kashyiriweho gahunda idasanzwe ya “Guma Mu Rugo” ari uko icyorezo cya Coronavirus kiri mu baturage bitandukanye n’Akarere ka Kirehe aho kigaragara cyane mu bashoferi batwara amakamyo baba bambukiranya imipaka. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 13 Kamena kugeza ku wa 15 Kamena, ni ukuvuga mu minsi itatu hari hamaze kugaragara abantu 102, bagaragayeho ubwandu bushya bwa Coronavirus. Ikomeza igaragaza ko abarwayi bashya bagaragaye muri iyo minsi ari abo mu Karere ka Rusizi, abatahuwe ku…

SOMA INKURU