Uko mwirinda Covid-19, abe ari nako mwirinda impanuka-CP Kabera

Polisi y’Igihugu yibukije abaturarwanda ko uko bakomeje kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19, ko ari nako bakwiye gukomeza kwirinda impanuka zo mu muhanda. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabigarutseho mu butumwa yatambukije kuri twita (Twitter) muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2020. Yagize ati “Nk’uko dukomeje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, abe ari nako twubahiriza amategeko y’umuhanda yose uko bisabwa kugira ngo twirinde impanuka”. Raporo y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda zigaragaza ko ibi bikunze…

SOMA INKURU

Nyuma y’uko Covid-19 itumye ahazwi nko kwa Mutangana hafungwa, dore amakuru mashya y’iyo nyubako

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeli 2020, nibwo biteganyijwe ko isoko benshi bita mpuzantara ahazwi nko kwa Mutangana rifungurwa hamwe n’amazu y’ubucuruzi arikikije, ibi bikaba byatangajwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ariko hakaba hafashwe ingamba zihamye zo guhangana na Covid-19. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye ko iri soko rigiye gufungurwa nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ndetse n’imyiteguro y’abasanzwe barikoreramo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Kugira ngo ubucucike bugabanuke mu isoko ryo Kwa Mutangana, amaseta yongerewemo atari asanzwe mu myubakire yaryo agomba kuvanwaho ndetse…

SOMA INKURU

Uko Covid-19 yifashe mu Rwanda no ku isi

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2020, habonetse abarwayi bashya 26 b’icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 2,722  byafashwe mu masaha 24 ashize, abaganga basezerera abantu 13 bakize neza, nta muntu wapfuye. Umubare w’abamaze gukira ugera ku 2,556 bangana na 56% by’abarwayi 4,591 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, mu bipimo 462,896 bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda. Abarwayi bashya barimo 22 b’i Kigali bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, abantu 2 bo mu Karere ka Musanze, umwe wo mu Karere ka Nyanza n’undi…

SOMA INKURU

Rwanda: Amabwiriza mashya yo kurwanya Covid-19 ku bajya hanze y’igihugu

Ubuyobozi bw’ Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, abipimisha COVID-19 mbere yo gukorera ingendo hanze y’u Rwanda basabwa kwipimisha habura amasaha 48 ngo urugendo rutangire. RBC ivuga ko agaciro k’igihe cy’amasaha 120 ikizamini kigomba kuba cyakorewemo mbere y’uko ugikoresha akora urugendo kitigeze gihinduka, ariko kugira ngo laboratwari ibashe gukora imirimo yayo neza, abipimisha bagomba gukoresha ibizamini bagifite nibura amasaha atari munsi ya 48 mbere y’urugendo. Abakora ingendo mu mahanga bari mu bemerewe kwipimisha ku bushake muri gahunda yafunguriwe Abaturarwanda n’abanyamahanga bari…

SOMA INKURU

Covid-19 nyirabayazana w’ubwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abagore

Muri iki gihe kitoroshye isi ndetse n’u Rwanda rudasigaye birimo byo guhangana na Covid-19, byatumye amashuri ahagarikwa by’umwihariko mu Rwanda, aho kuva tariki 15  Werurwe 2020 amashuri yafunzwe kugeza ubu muri Nzeli, ibi bikaba byarakuruye ihohoterwa by’umwihariko mu miryango y’abakora umwuga wo kwigisha.  Ni muri urwo rwego hasuwe umuryango utuye mu mudugudu w’Indamutsa, akagali ka Tetero, umurenge wa Muhima,  akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, umugore n’umugabo bose bakaba ari abarimu mu bigo binyuranye ariko bikomeye muri Kigali, kuko iyo ugeze muri uwo muryango ubona wifashishije, ariko ntibibuza umugore…

SOMA INKURU

Icyo Perezida Kagame yiteze ku nama yabahuje hagamijwe guhangana na Covid-19

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, ni bwo Perezida Kagame yiyunze ku bayobozi batandukanye ku Isi mu nama yayobowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “OMS”,  Perezida Kagame yatangaje ko iyo gahunda igamije kwihutisha ibikorwa byo gupima, kuvura no gukingira COVID-19 ari imwe muri gahunda z’ingirakamaro zirimo gukorwa ku Isi muri ibi bihe. Abo bayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Guterres, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (WHO/OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) Cyril Ramaphosa, Minisitiri w’Intebe wa Norvège Erna…

SOMA INKURU

Ruhango: Ikihishe inyuma ku iyangirika ry’ibidukikije

Mu Karere ka Ruhango hagaragara ikibazo cy’ibicanwa byiganjemo ibikomoka ku biti ari na byo bifite uruhare rukomeye mu iyangirika ry’ibidukikije, dore ko aka Karere kari mu  dutuwe cyane mu Rwanda, aho kuri kirometero kare hatuye abaturage barenga 538, ubuyobozi bwaho bwo bufite icyo butunga urutoki nk’impamvu nyamukuru y’iki kibazo. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Rusiribana Jean Marie Vianey, yatangaje ikihishe inyuma y’iyangirika ry’ibidukikije, aho yahishuye ko umuco ndetse n’imyumvire ari byo bituma abantu bangiza ibidukikije bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti kandi hari ibindi byakwifashishwa bitangiza ibidukikije. Ibicanwa nibyo biri ku…

SOMA INKURU

Batawe muri yombi nyuma yo guhohotera umuturage bitwaje Covid-19

Nyuma y’aho amashusho acicikanye ku mbuga nkoranyambaga hagaragara abashinzwe umutekano bakubita umuntu buvuga ko atubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid19, Polisi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, itangazo rigira riti “Abitwaza kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus bagahohotera abaturage, ntibazihanganirwa. ” Ibi byatangajwe nyuma y’aho itaye police ifashe abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gukubita abaturage mu Murenge wa Gatsata mu Karere Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali. Abo bayobozi batawe muri yombi ni  Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ibanze, bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri…

SOMA INKURU

Icyifuzo cy’impunzi z’abarundi gikomeje gushyirwa mu bikorwa

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko igikorwa cyo gufasha impunzi gutahuka ku bushake gikomeje gukorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR). Kuri uyu uyu wa Kane tariki 10 Nzeli 2020,mu gitondo nibwo abarundi 507 bari mu miryango 172 bahagurutse mu nkambi ya Mahama , bakaza kwakirirwa ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera. Ni itsinda rikurikiye irindi  riheruka gutahuka mu byumweru bibiri bishize, icyo gihe hari  tariki ya 27 Kanama 2020. Minisiteri ishinze…

SOMA INKURU

Umunsi urukingo rwa Covid-19 rwabonetse kurugeza muri Afurika ni ihurizo-IATA

Ishyirahamwe mpuzamahanga rw’ubwikorezi mu ndege, (IATA) ryavuze ko bizasaba ibingana n’indege 8000 zo mu bwoko bwa Boeing 747 ngo zigeze urukingo rwa Coronavirus ku isi mu gihe rwaba rubonetse, gusa rigaragaza ko muri Afurika ho bitashoboka muri iki gihe. Uru rwego rw’ubwikorezi bwo mu ndege ruvuga ko kugeza urukingo rwa coronavirus mu bice bitandukanye byo ku isi bizaba ari ubwikorezi bwa mbere bugoranye cyane bubayeho muri iki kinyejana. Kugeza ubu nta rukingo rwa Covid-19 ruraboneka, ariko IATA yamaze gutangira gukorana na kompanyi z’indege, ibibuga by’indege, inzego z’ubuzima zo ku isi…

SOMA INKURU