Ibyemezo bishya byo guhangana na Covid-19


Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020,Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego mu gihugu.

Mu Rwanda,Coronavirus yongeye gufata indi sura mu minsi mike ishize, aho mu gihe kitageze ku byumweru bibiri hamaze gupfa abantu batandatu mu gihe abarenga 600 bo bayanduye ndetse guhera mu cyumweru gishize imibare yongeye kuzamuka cyane mu gihugu hose.

Ingamba zafashwe ziganjemo kongera kugabanya umuhuro w’abantu benshi yaba mu ma bisi,mu nsengero,mu birori bitandukanye n’ibindi.

Mu myanzuro yafashwe harimo ko akarere ka Musanze kashyiriweho amabwiriza y’ umwihariko arimo kugera mu rugo saa moya no guhagarika inama,cyane ko kari kugaragaramo abantu benshi bandura buri munsi.

Inama y’Igihugu y’umushyikirano yari iteganyijwe mur iki cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2020 yasubitswe.

Ijambo rya Perezida wa Repubulika rivuga uko Igihugu gihagaze azarigeza ku baturage ku ya 21 Ukuboza, anagirane ikiganiro n’abayobozi, abaturage n’abanyamakuru.

Abaturage basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi no gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Ibyemezo bishya bizongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bitatu hashingiwe kwisesengurwa ry’inzego z’ubuzima.

Ingamba nshya zafashwe zigomba kubahirizwamu gihugu hose:

a. Kuva ku itariki ya 15 kugeza ku wa 21 Ukuboza 2020, ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).

b. Kuva ku itariki ya 22 Ukuboza 2020 kugeza ku wa 4 Mutarama 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z’ijoro (8:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).

c. Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose birabujijwe.

d. Umubare w’abitabira inama (meetings and conferences) ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Bose bagomba kubanza kwipimisha COVID-19 kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

e. Ibikorwa by’inzego za Leta n’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

g. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, inshuro imwe mu cyumweru.

h. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.

i. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 15 icyarimwe.

j. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

k. Imikino ya Shampiyona y’Igihugu y’Umupira w’amaguru hamwe n’imyitozo y’abakinnyi birahagaritswe. Icyakora amakipe y’umupira w’amaguru ari mu marushanwa mpuzahanga yo yemerewe gukomeza kuyitabira.

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.