Kugeza ubu urukingo “Pfizer/BioNTech” rwamaze kwemezwa ko rufite ubushobozi bwo gukingira Coronavirus ku kigereranyo cya 95%, uru rukingo rutwaye igihe gito cyane kigera mu mezi 10 mu gihe ubusanzwe kuvumbura urukingo bishobora gutwara imyaka irenga 10. Uru rukingo rwakozwe ku bufatanye bw’Ubudage n’Ubwongereza ruzajya ruhabwa umuntu inshuro ebyiri mu ntera y’igihe k’iminsi 21, rugura amadolari 20. Hari izindi nkingo zigeze kure zikorerwa igerageza, zirimo urwitwa Oxford Uni-AstraZeneca, rukorerwa mu Bwongereza, Moderna rurakorerwa muri Leta zunze ubumwe za America, Gameleya (Sputnik V) rukorerwa mu Burusiya. Ku ikubitiro uru rukingo ruzatangira guterwa…
SOMA INKURUDay: December 3, 2020
Afurika ifite byinshi byagira umumaro-Perezida Kagame
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Ukuboza 2020 mu nama ya gatanu yahuje abayobozi bakomeye ku ruhande rwa Afurika n’u Burayi hifashishijwe ikoranabuhanga, biga ku bufatanye bw’imigabane yombi bugamije iterambere, Perezida Kagame yatangaje ko Afurika ifite byinshi byagirira umumaro ubufatanye bw’imigabane yombi, haba mu kubyaza umusaruro umutungo ifite cyangwa abaturage bayituye. Nyuma yo kubitangaza Perezida Kagame yanavuze ko hari uburyo Afurika yakunze gufatwa n’abanyaburayi kutari ko, bikagaragarira mu bufatanye n’umubano imigabane yombi yagiye igirana. Ati “Turashaka kugeza uyu mubano ku rundi rwego mu bijyanye n’imyumvire imwe ku miyoborere. Imyitwarire nk’iy’umugenzuzi…
SOMA INKURUBobi Wine yatangaje ko agiye kwiyamamaza mu isura nshya
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 3 Ukuboza 2020, umuhanzi uzwi nka Bobi Wine kuri ubu akaba ari guhatanira kuyobora igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, yashyize ku rukuta rwa Twitter rwe amafoto amugaragaza yambaye nk’umusirikare ugiye ku rugamba, ayaherekesha amagambo avuga ko nubwo yanyura mu gicucucucu cy’urupfu adateze kugira ubwoba. Kuri ayo mafoto, uyu mugabo yari yambaye igisarubeti cy’umutuku, ingofero itukura n’inkweto zimeze nk’iz’abasirikare. Yari yambaye kandi agakote kameze nk’akadatoborwa n’amasasu. Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko bibabaje kubona umukandida uhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ageze aho yambara nk’umusirikare…
SOMA INKURU