Ihohoterwa yakorewe mu bihe bya Covid-19 ryamuviriyemo gutakaza umwana


Muri ibi bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 u Rwanda rurimo, hari abagore bakorewe ihohoterwa rikomeye, nubwo inzego zinyuranye za leta zihora zikangurira abaturarwanda by’umwihariko abashakanye kwirinda ibikorwa byose biganisha ku ihohoterwa. Ariko nubwo bimeze gutya uwitwa Bamutake Furaha mu bihe bya guma mu rugo yakorewe ihohoterwa rikomeye n’umugabo we binamuviramo kubura imfura ye.

Bamutake Furaha utuye mu murenge wa Masaka, akarere ka Kicukiro, yatangaje ko  mu bihe bya ‘guma mu rugo’ Covid-19 ikigera mu Rwanda habayeho ihohoterwa cyane, akaba yeremeje ko umugabo yamukubise atwite inda y’ imfura yabo yari ifite amezi abiri ikavamo.

Ati “Namaze mu bitaro icyumweru n’igice nyuma yo gukubitwa n’umugabo ku buryo bukomeye ndetse inda ikavamo, kandi icyo dupfa ni ukuba nta kazi agifite kuko kahagaze muri ibi bihe bya Covid-19, agahora ashaka ko amafaranga nacuruje muhamo ayo kugura inzoga, kandi ntibyari gushoboka kuko nari nsigaranye igishoro gusa”.

Bamutake yatangaje ko umugabo yafunzwe ariko haza kubaho imbaraga zo mu muryango w’aho yashatse, bamubwira ko agomba gusabira umugabo we imbabazi, ibyo bituma ajya gufunguza umugabo we yirinda gukomeza guhangana n’aho yashatse, ngo ariko nyuma yo gufungurwa ngo abona umugabo we yarahindutse, hagati yabo urukundo rwarakonje, aho yahishuye ko ari kwisunganya ngo ajye kwibana.

ku ruhande rwa Ishimwe Claude uvugwaho gukubita umugore we Bamutake ndetse bikamuviramo gukuramo inda y’amezi abiri, yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye ahohotera umugore we ari ubusinzi.

Ati ” Ubusinzi nicyo kintu cya mbere cyatumye nkora amahano ndetse bunatuma nihekura,   gusa ndasaba Imana imbabazi ndetse n’umugore wanjye, na leta, kandi nkaba ngira inama abagabo bagenzi banjye kwirinda guhohotera abagore kuko nta nyungu, ahubwo bisubiza urugo inyuma ndetse n’ubuzima muri rusange bw’imiryango yacu”.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, yatangaje ko mu bihe bya guma mu rugo bagiye babona raporo ziva hirya no hino z’abagabo bahohotera abagore, ababaga bakoze ibyaha bagakurikiranwa na RIB, ngo ariko nabo ntibicaye kuko ubukangurambaga ku bashakanye bwo kwirinda guhohoterana burakomeje hifashishwa uburyo bunyuranye kandi ngo hizewe ko bizagira uumaro.

 

NIKUZE NKUSI Diane 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.