Kuva tariki 14 Werurwe 2020 Covid-19 yagera mu Rwanda, habayeho impinduka zinyuramo z’ubuzima, muri zo harimo ubwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abagore, akaba ari nacyo kibazo bamwe mu bagore
bo mu murenge wa Gikondo, mu karere ka Kicukiro, bafite.
Nyinawajambo Matilida yatangaje ko mu gihe cya ‘guma mu
rugo’ yarushijeho guhohoterwa, umugabo aramukubita kandi ijoro ryagera agafatwa ku ngufu, ariko ubu byageze ku rundi rwego kuko yanamukomerekeje mu isura.
Ati ” Umugabo arankubita, akantoteza bikomeye, iyo ngiye gupagasa aba yumva hari aho namwikinze nkarya, nkanywa, ngahura n’abagabo mu gasozi. Mu gihe cya Covid-19 bwo byarushijeho kwiyongera, kubw’ubukene n’inzara kuko imirimo ye yarahagaze bitewe n’iki cyorezo, amahoro ni make, ihohoterwa rirakabije”.
Bazubagira Ariyete yatangaje ko afite ubumuga yatewe n’umugabo, mu gihe cya ‘guma mu rugo’, aho yirutse amuhunga akagwa mu cyobo akavunika ikirenge. Yemeza ko mu muryango wabo hahora amakimbirane, akenshi akaba aterwa no kuba umugabo akora amasaha make atagikora umunsi wose bitewe na Covid-19.
Ati “Umugabo yaranzahaje ankubita, namaze amezi abiri mu bitaro nyuma yo kuvunika muhunga, ariko ubu sinshobora kujyenda urugendo rurerure
n’amaguru, ariko mbere ataratangira gukora igice cy’umunsi ntiyari akinkorera
urugomo”.
Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abagabo Uharanira Guteza Imbere Imico Myiza y’Abagabo Izira Ihohotera « RWAMREC »Silas Ngayaboshya yatangaje ko impamvu ihohotera rikorerwa abagore ryiyongereye muri ibi
bihe bya Covid-19 ari ubushomeri bukurura ubukene, inzara ndetse no kwicara bavumba inzoga hirya no hino bitera ubusinzi.
Uyu muyobozi akaba yarashimangiye ko muri iki gihe baticaye, bari guhangana n’ihohoterwa ribera mu ngo by’umwihariko akaba asaba abagore bahohoterwa bakamenya uburenganzira bwabo ndetse mu gihe bibaye ngombwa ibibazo byabo bakabishyikiriza inzego z’umutekano.
NIKUZE NKUSI Diane