Uko Covid-19 yifashe mu Rwanda no ku isi


Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2020, habonetse abarwayi bashya 26 b’icyorezo cya COVID-19 mu bipimo 2,722  byafashwe mu masaha 24 ashize, abaganga basezerera abantu 13 bakize neza, nta muntu wapfuye.

Umubare w’abamaze gukira ugera ku 2,556 bangana na 56% by’abarwayi 4,591 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, mu bipimo 462,896 bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda.

Abarwayi bashya barimo 22 b’i Kigali bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, abantu 2 bo mu Karere ka Musanze, umwe wo mu Karere ka Nyanza n’undi wo muri Kirehe.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 2,013, iki cyorezo kikaba kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi 22 mu Rwanda.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara mu modoka rusange zahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo. Ingendo zijya n’iziva i Rusizi mu modoka bwite (private cars) zemerewe muri iki cyumweru nyuma y’igihe kinini aka karere kari mu kato.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 347.5 barimo abantu miriyoni bakize n’abandi basaga ibihumbi 32.5 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 29.1 barimo abasaga  miriyoni 20.9 bakize n’abapfuye barenga ibihumbi 927.1.

Ubwanditsi/@umuringanews 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.