Ubuyobozi bw’ Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, abipimisha COVID-19 mbere yo gukorera ingendo hanze y’u Rwanda basabwa kwipimisha habura amasaha 48 ngo urugendo rutangire.
RBC ivuga ko agaciro k’igihe cy’amasaha 120 ikizamini kigomba kuba cyakorewemo mbere y’uko ugikoresha akora urugendo kitigeze gihinduka, ariko kugira ngo laboratwari ibashe gukora imirimo yayo neza, abipimisha bagomba gukoresha ibizamini bagifite nibura amasaha atari munsi ya 48 mbere y’urugendo.
Abakora ingendo mu mahanga bari mu bemerewe kwipimisha ku bushake muri gahunda yafunguriwe Abaturarwanda n’abanyamahanga bari mu Rwanda guhera tariki ya 28 Nyakanga 2020.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 10 Nzeri yanzuye ko n’abahurira mu makoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira, harimo inama n’ubukwe, bizakomeza hubahirizwa amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima harimo no kwipimisha COVID-19, abayitabiriye bakishyura ikiguzi k’iyo serivisi.
Ni gahunda buri wese ubyifuje yiyishyurira ikiguzi cy’amafaranga y’u Rwanda 47,200 Frw cyangwa amadorari y’Amerika 50 kuri buri muntu.
Ibipimo bifatirwa ku ishami rya RBC rishinzwe gahunda z’inkingo riherereye hafi ya MAGERWA i Gikondo, ndetse no kuri Petit Stade i Remera.
Ni ngombwa guteguza mbere yo kuhagera unyuze ku rubuga rbc.gov.rw/booking, cyangwa ugahamagara kuri 0788422287 cyangwa 0788633948.
Ubwanditsi/@umuringanews