Covid-19 nyirabayazana w’ubwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abagore


Muri iki gihe kitoroshye isi ndetse n’u Rwanda rudasigaye birimo byo guhangana na Covid-19, byatumye amashuri ahagarikwa by’umwihariko mu Rwanda, aho kuva tariki 15  Werurwe 2020 amashuri yafunzwe kugeza ubu muri Nzeli, ibi bikaba byarakuruye ihohoterwa by’umwihariko mu miryango y’abakora umwuga wo kwigisha. 

Ni muri urwo rwego hasuwe umuryango utuye mu mudugudu w’Indamutsa, akagali ka Tetero, umurenge wa Muhima,  akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, umugore n’umugabo bose bakaba ari abarimu mu bigo binyuranye ariko bikomeye muri Kigali, kuko iyo ugeze muri uwo muryango ubona wifashishije, ariko ntibibuza umugore guhorana amarira ku maso.

Nyirandama Caritas umubyeyi w’abana babiri, wigisha muri kimwe mu bigo bikomeye muri Kigali utarashatse ko gitangazwa, mu ijwi ryuzuye agahinda n’amarira ku maso, yadutangarije ko afite umugabo umufuhira cyane akabikorana ubunyamaswa,  ko ariko ibi bihe we afata nka guma mu rugo kuko akazi kahagaze kuri bombi, akorerwa ihohoterwa rikomeye.

Ati ” Covid-19 yaje ihetse ihohoterwa ridasanzwe kuri njye, nitaba terefone umugabo akankubita akanigagura,  yemwe hari n’igihe yankubise umukozi n’umuzamu bananirwa kumunkiza, natabawe n’umuntu wuriye igipangu, umugabo amubonye agira isoni yirukira mu nzu, ariko yankubise yanogeje anziza kwitaba umuntu dukorana dore ko uwo tuvuganye wese avuga ko ari umugabo dusambana”.

Nyirandama akomeza atangaza ko umugabo we bakundanye bigana kaminuza,  barangije barashakana ndetse babona n’umugisha w’akazi keza, ngo ariko gutera imbere kwabo kwazanye n’umutima mubi w’umugabo,  aho amuteza urubwa ngo arasambana,  agafata igihe agata urugo, agahora amukangisha ko aziyahura, ubundi akihangisha kugendana icyuma, amutera ubwoba”.

Nyirandama ati “Kugeza ubu sinsobanukirwa impamvu umugabo ankorera iyica rubozo, gusa niba akeneye ko nzata imitungo twahahanye ntabyo azabona nawe azajyende ansige”.

Umugabo w’uyu mugore ubwo yasangaga aganiriza itangazamakuru habayeho kugerageza kumuvugisha ntibyakwemera, ahubwo yihutiye kwinjira mu nzu afunga imiryango yose.

Inzego z’ibanze z’aho uwo muryango utuye zemeza ko amakimbirane yabo amaze igihe, bagerageje kubunga, ariko byarananiranye,  ubu bakoze raporo n’umugore bamusaba kwiyambaza RIB.

Twabibutsa ko ubushakashatsi ku gipimo cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane irikorerwa abagore bwakozwe n’abashakashatsi ba Christian University of Rwanda mu mwaka wa 2019 nubwo kuri ubu iyi kaminuza yafunze imiryango kubwo kutubahiriza amwe mu mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi, bugaragaza ko iryo hohoterwa riri ku gipimo cyo hejuru cyane.

Ubwo bushakashatsi bwari bugamije kugaragaza igipimo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore, uruhare rw’umugabo, impamvu zibitera, ibimenyetso bishingirwaho, ingaruka zabyo n’ingamba zikwiye gufatwa kugirango ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo ricike burundu cyangwa rigabanuke ku buryo bugaragara.

Kugirango ubushakashatsi bugere ku ntego zabwo, habajijwe abantu 220 harimo abagore 110 n’abagabo 110 batoranyijwe mu Turere 11 mu Ntara zose 4 n’Umujyi wa Kigali.

Ibyavuye mu bushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore mu Rwanda biragaragaza ibi bikurikira:

Ihohoterwa rikorerwa abagore riragaragara ku kigereranyo cyo hejuru cyane kubera ko 73.6% by’abagore babajijwe, bakorewe rimwe mu ihohoterwa, mu gihe 90% by’ihohoterwa ryakozwe n’abagabo bashakanye n’abahohotewe.

Abagore mu byiciro byose bakorerwa nibura rimwe mu bwoko bw’ihohoterwa : 86,3% batize kugeza ku mashuri abanza, 62.9% by’abagore bize amashuri yisumbuye na kaminuza, 80% y’abagore bo mu cyaro na 70% y’abagore bo mu mijyi babajijwe bakorerwe ihohoterwa.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.