Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko gupima Coronavirus ku bashaka kwinjira mu Rwanda ndetse no kujya mu mahanga bizajya bikorwa na Laboratwari y’Igihugu iri mu Mujyi wa Kigali, Umunyarwanda akazajya yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, umunyamahanga yishyure amadorari 100 ni ukuvuga asaga ibihumbi 95 by’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byatangajwe mu gihe u Rwanda rukomeje imyiteguro yo gusubukura ingendo zo mu kirere ku wa 1 Kanama 2020, Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko yatangiye gushyiraho uburyo bwo gupima abashaka kujya mu mahanga, nabinjira mu gihugu bagapimwa bakabona ibisubizo mu masaha 24.…
SOMA INKURUDay: July 20, 2020
Ishusho ya Covid-19 mu Rwanda mu gihe cy’amezi 4
Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yagaragaje impinduka zidasanzwe zagaragaye mu rwego rw’ubuzima mu mezi ane ashize zatewe n’icyorezo cya COVID-19 n’uburyo Leta y’u Rwanda yabyitwayemo mu guhangana n’iki cyorezo gihangayikishije Isi. Hashize igihe kirenga amezi ane umurwayi wa mbere w’icyorezo cya COVID 19 atahuwe mu Rwanda, ubu bageze ku 1,582. Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yateguye gukoresha nibura miriyoni 73 z’amadorari y’Amerika (asaga miriyari 69.8 z’amafaranga y’u Rwanda) mu mezi atandatu, mu mezi ane hakoreshejwe miriyoni 60 z’amadorari…
SOMA INKURU