FIFA yatangaje ko kubera ubwinshi bw’imikino,umukino wa mbere wo mu matsinda uzajya utangira saa saba,saa kumi uwa kabiri,uwa 3 saa moya hanyuma uwa nyuma ube saa yine z’ijoro ku masaha ya Qatar (1pm, 4pm, 7pm and 10pm).
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzabera kuri stade yitwa Lusail Stadium mu mujyi wa Doha.Ikipe izarusha izindi izizihiza Noheri no gusoza umwaka mu byishimo bikomeye.
Imikino y’amatsinda izakinwa kugeza kuwa 02 Ukuboza aho hazahita hakurikiraho gukuranwamo.Iyi mikino y’amatsinda izakinwa mu minsi 12 gusa.
Umukino ufungura uzabera ku kibuga cyitwa Al Bayt stadium ahitwa Al Khor azaba ari kuwa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022.Tombola y’amatsinda izaba muri Werurwe 2020.
NIYONZIMA Theogene