Iyi ni imwe mu nyandiko yerekana uburyo yirukana abanyamuryango mu buryo butemewe ndetse n’amande adafite ibisobanuro.
Ikindi Ndayishimiye ashinjwa n’abanyamuryango ni ukubatoteza abakangisha ngo aba muri FPR akanatanga umusanzu, bityo ko nta wagira icyo amutwara.
Ndayishimiye anashinjwa gutunga moto mu buryo butaziguye kuko kuva mu kwezi kwa kabili muri uyu mwaka wa 2020, nyiri iyi moto yaburiwe irengero.
Ndayishimiye ku murongo wa telefone yatangaje ko moto yayiguze aba i Muhanga nyuma nawe akaza kuyigurisha biteje ikibazo arayigarura none niyo agendaho.
Mu gihe iyi nkuru yatarwaga Ndayishimiye yaje gukoresha nimero ya telefone igendanwa 0787892240 maze atuka abanyamakuru bagenzi bacu ati “Uwagutumye ndamuzi jyewe uzakore icyo ushaka nzisobanura, narwaniriye igihugu.”
Ndayishimiye yibasiye umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’abatwara moto aramutuka.
Amakuru afitiwe gihamya ni impapuro zanditswe na Ndayishimiye agurisha moto mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ndayishimiye yari kwitaba urwego rubakuriye, ariko yanze kurwitaba
Ku itariki 9 Nyakanga 2020, Ndayishimiye nibwo yari kwitaba urwego rubakuriye, ariko yanze kurwitaba.
Abanyamuryango ba koperative Coctamoka barasaba ko inguzanyo Ndayishimiye n’agatsiko ke bashaka gufata bitwaje koperative batayihabwa, kuko ari amadeni babasigira mu gihe bazaba bavuyeho.
Ubwanditsi