Abandi banyarwanda 12 barekuwe

Irindi tsinda ry’Abanyarwanda 12 bari bafungiwe muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko barekuwe bashyikirizwa u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2020. Aba Banyarwanda bose bakaba barekuwe mu rwego rwo kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amazezerano ya Luanda nk’uko Uganda yari yarabisabwe mu biganiro byo ku wa 21 Gashyantare 2020 byabereye ku mupaka wa Gatuna, bigahuza impande zombi n’ibihugu by’abahuza nka RDC na Angola. Aba Banyarwanda Uganda irekuye baje bakurikira abandi bagera ku 130 ihetse gushyikiriza u Rwanda mu kwezi gushize, bakaba bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka…

SOMA INKURU

U Rwanda rwakiriye inkunga irufasha guhangana na Covid-19

Madamu Jeannette Kagame yakiriye inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw’icyorezo cya COVID-19 yahawe na Madamu wa Perezida w’u Bushinwa Peng Liyuan. Ibyo bikoresho bigizwe n’udupfukamunwa 18,000 ndetse n’utwuma dupima ubushyuhe bw’umubiri (body temperature testers ) 12,000, bikaba byakiriwe n’Umuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin ari kumwe na Radegonde Ndejuru, Umujyanama wa Madamu Jeannette Kagame. Dr. Nsanzimana yatangaje ko ibyo bikoresho byakiriwe ku wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2020 byongereye u Rwanda ubushobozi bwo guhangana n’Icyorezo cya COVID-19. Yavuze ko ibyo bikoresho biziye igihe kuko bizifashishwa mu gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19…

SOMA INKURU