Ibyagezweho hagati y’u Rwanda na Tanzaniya

Leta ya Tanzaniya na Leta y’u Rwanda zemeje guhita hakurwaho uburyo bwari bwateganijwe bwo guhinduranya abashoferi ku mupaka wa Rusumo. Ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bizajya bipakururirwa ku mupaka, keretse ibitwaye ibicuruzwa bishobora kwangirika cyangwa ibikomoka kuri peteroli. Ibi bizajya biherekezwa, nta kiguzi cyiyongereyeho, kugeza aho byari biteganijwe gupakururirwa kuva i saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Hemejwe kandi ko abashoferi bazajya barara ahantu hateganijwe ku kiguzi cy’abo bakorera. Inama yanemeje ko mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19, abashoferi bazajya bapimirwa aho batangiriye urugendo, ibi…

SOMA INKURU

Rwanda: Umuhangayiko udasanzwe kuri bamwe mu bafite VIH/SIDA

Nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima “OMS” na “UNAIDS” bitangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi kibangamiye  intambwe zo kurwanya icyorezo cya  SIDA ndetse bikazagira ingaruka ku iboneka ry’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA “antiretroviral”, bamwe mu bafata iyi miti batangaje ko bafite umuhangayiko udasanzwe ko ubuzima bwabo bugiye kujya mu kaga bibasirwa n’ibyuririzi bibaviramo akato n’urupfu rudasigaye. OMS yasobanuye ko iki kibazo cyo kugabanuka ku iboneka ry’imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA kizaba mu gihe kingana n’amezi atandatu,  bityo ko ibihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu…

SOMA INKURU