OMS iraburira abatuye isi


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima “OMS”, ryaburiye abayobozi batandukanye bo ku isi badakwiye kwirara ahubwo bagakomeza kwitegura guhangana n’icyorezo cya Covid-19, kuko isi igifite igihe kirekire ihanganye n’iki cyorezo bigaragara ko kitazava ku isi mu gihe cya vuba.

Mu butumwa bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, buburira abatuye isi ku bijyanye n’iki cyorezo, umuyobozi waryo Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus ati “Mwirinde gukora ikosa ryo kwirara, turacyafite urugendo rwo kugenda igihe kirekire. Iyi virusi izagumana natwe igihe kirekire”

OMS ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Geneve mu Busuwisi ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango. OMS ishimangira ko abayobozi mu bihugu bitandukanye byo ku isi bakwiye kwitegura kuzahangana na Coronavirus kuko n’ubwo mu bihugu bimwe imibare y’abandura igenda imanuka, ahandi henshi igenda irushaho kuzamuka mu buryo buteye inkeke.

Ku bijyanye n’uko ibihugu bimwe na bimwe byashyize mu bikorwa gahunda yo kuguma mu ngo zabo, Dr Tedros yavuze ko n’ubwo benshi babirambiwe bakaba bishakira gusubira mu buzima busanzwe, bakwiye kumenyera kubaho mu bundi buzima bushya bakabufata nk’ubusanzwe.

Dr Tedros ati “Mu bihugu aho gahunda yo kuguma mu ngo yashyizwe mu bikorwa, abaturage bararambiwe bahaze gufungiranwa mu ngo zabo, aho baguma ibyumweru bigashira ibindi bikaza. Birumvikana ko abantu bashaka kwikomereza ubuzima bwabo busanzwe, ariko isi ntizigera ibasha kongera kumera uko yari imeze, tugomba kumenyera ubundi buzima budasanzwe tukabufata nk’ubuzima busanzwe bushya”

Twabibutsa ko mu mezi arenga ane Covid-19 imaze ku isi, ikomeje gufata abantu benshi mu bihugu binyuranye, abagera kuri 2.700.00 barayirwaye, abagera ku 190.000 bishwe nayo ariko abagera ku 700.000 barayikize.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.