2020 umwaka watangiranye n’ibiza bidasanzwe


Muri uyu mwaka wa 2020 hagaragayemo imvura itari nke, by’umwihariko muri uku kwezi kwa Gicurasi 2020 haguyemo imvura nyinshi cyane, by’umwihariko iyaguye mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, yahitanye ubuzima bw’abagera kuri 72 bo mu bice binyuranye by’igihugu ndetse hanangirika ibikorwa remezo bitandukanye.

Akaba ari muri urwo rwego Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi “MINEMA”, yashyize hanze raporo yerekana uburyo hagati ya Mutarama na Mata uyu mwaka wa 2020 haguyemo imvura iteza ibiza birimo imyuzure, inkuba, inkangu n’ibindi byatwaye ubuzima bw’abantu 140, abagera kuri 225 barakomereka ndetse binangiza ibikorwa remezo binyuranye ari nako bitwara ubutaka buhinzemo imyaka.

Iyi Minisiteri yatangaje ko Hegitari 3117 z’imyaka zangijwe n’ibiza hagati ya Mutarama na Mata uyu mwaka wa 2020, imihanda 124 n’ibiraro 64 birasenyuka bihungabanya ibikorwa by’iterambere abaturage bakora buri munsi. Inzu zirenga 3082 zarangiritse, imiryango ibariwa mu bihumbi ijya gucumbikishwa.

Ibikorwa remezo by’amashanyarazi 61 byarangiritse biteza ibura ry’umuriro mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, inzu 91 zarasenyutse, amashuri 36 yarasenyutse, ikigo nderabuzima, insengero 12, inzu z’ubuyobozi 10, ibikorwa remezo by’amazi 13 n’isoko rimwe, byarangiritse hirya no hino mu gihugu amatungo yo mu rugo 3227 arimo inka 60 yishwe n’ibiza.

Igihombo cyatewe n’imyuzure muri aya amezi ashize kizatwara u Rwanda agera kuri miliyoni 13 z’amadolari ni ukuvuga asaga miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment