Isura y’umuhanzi Asinah yononwe

Igikorwa cyo konona isura y’umuhanzi Asinah Era cyabaye ku Cyumweru gishize ariki 4 Kanama 2019, tmu kabyiniro ka People Club  gaherereye mu mujyi wa Kigali, aho uyu muhanzi wigeze no kuba umukunzi wa Riderman  yatangaje ko yasagariwe n’umukobwa atazi wamusanze mu kabari akamukatisha urwembe ku itama, ku buryo byasabye ko ajyanwa mu bitaro ngo yitabweho n’abaganga. Asinah yatangaje ko byamugwiririye aho yabonye umukobwa amwegera agahita amukebesha urwembe,  nta hantu asanzwe amuzi, nyuma akaza kumenya amazina ye ayabwiwe n’abasanzwe bamuzi. Ati “Njye ntabwo nari nsanzwe muzi ariko abamuzi bambwiye ko yitwa…

SOMA INKURU

Ikirangirire muri cinema akurikiranyweho gusambanya abanyeshuri

Umwongereza witwa Chris Obi wamenyekanye muri Filimi yitwa Star Trek yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa n’abanyeshuli batandatu yigishaga isomo rya “Drama”ko yabasambanyaga abandi akabakorakora. Byavuzwe ko uyu mwarimu Chris Obi yahohoteye aba bana yigishaga ubwo yakiniraga imikino y’urukundo ku myanya yabo y’ibanga. Uyu mugabo wahoze ari umwarimu wa Drama,yashukaga aba bana ababeshya ko bari gushyira mu bikorwa amasomo yabaga yabigishije ku gukina ikinamico. Chris Obi ubusanzwe amazina ye nyakuri witwa Christopher Ogugua yasambanyije umukobwa umwe abandi 5 abakorakorakora ku myanya y’ibanga. Nyuma yo guhatwa ibibazo n’ inzego z’ ubutabera,Chris…

SOMA INKURU

Imyitozo yo guhangana na ebola yatangirijwe mu bitaro 8 byo mu Rwanda

Tariki 29 Nyakanga 2019 nibwo hatangijwe imyitozo na  Minisiteri y’Ubuzima mu bitaro umunani byo hirya no hino mu Rwanda,  hagamijwe kwimenyereza kwakira umurwayi ufite ebola mu gihe yaramuka abonetse, bikaba bitegenyijwe ko izasozwa kuya 13 Kamena 2019. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Malick Kayumba, yatangaje ko iyi myitozo ije nyuma yo guhugura abantu uko bahangana n’icyorezo cya ebola. Ati “ Ibi ni bimwe mu bikorwa bikomeje turimo gukora mu kwitegura harebwa aho tugeze twitegura Ebola no kureba niba hari icyo twakongeramo ingufu.” Yashimangiye ko intego nyamukuru y’iyi myitozo ari ukureba ubushobozi…

SOMA INKURU

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda “RBC” cyahawe umuyobozi mushya

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyizeho umuyobozi mushya w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda “RBC”, akaba ari Dr Sabin Nsanzimana wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, akaba yasimbuye Dr Condo Umutesi Jeanne wayoboye iki kigo kuva muri Gashyantare 2016. Dr. Sabin Nsanzimana akaba ari umuganga w’inzobere mu guhangana n’icyorezo cya Sida. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kurwanya ibyorezo “Clinical Epidemiology” yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Kuri Dr…

SOMA INKURU

Muhanga: Barasaba ubwishingizi bw’insimburangingo n’inyunganirangingo by’abafite ubumuga

Mu Karere ka Muhanga kugeza ubu habarurwa abafite ubumuga bagera kuri 5098. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunée avuga ko ikibazo gikomeye abenshi mu bafite ubumuga bw’ingingo bahura nacyo ari ukubura insimbura cyangwa inyunganirangingo kuko zihenze kandi kugeza ubu ubwisungane mu kwivuza butaratangira kuzibishyurira. Ibi kandi byemezwa  n’umuyobozi w’ikigo cyakira abana bafite ubumuga “La misercorde”, witwa Soeur  Ntawiha Nyirakarire Annonciata.  Yemeza ko ibikoresho by’inyunganirangingo z’abana bafite ubumuga bihenze cyane. Soeur Nyirakarire ati “  Mu by’ukuri insimburangingo cyangwa inyunganirangingo zirahenda. Bituma abana batabasha kubona uko bagenda…

SOMA INKURU

Abarusiya 1000 biraye mu muhanda bamaganaga Putine ntibyaboroheye

Abarusiya bagera ku 1000 baraye bafunzwe kubera imyigaragambyo bakoze yo kwamagana ubutegetsi bwa perezida Vladimir Putin ndetse bamusaba ko yakwegura akagenda. Iyi myigaragambyo yabereye mu murwa mukuru w’Uburusiya Moscow,yakomerekeyemo abantu benshi, abagera ku 1000 barafungwa nyuma yo gukubitwa ibiboko bikaze na polisi. Aba baturage bababajwe cyane n’uko mu minsi ishize umwe mu bayobozi b’inzego zibanze utavuga rumwe na Putin aherutse gufungwa kugira ngo abuzwe amahirwe yo kuziyamamaza mu matora ari imbere. Aba baturage biyamamaje bavuza induru bati “Putin egura,Putin egura”,ndetse basaba ko yareka abatavuga rumwe nawe bakiyamamaza mu matora y’inzego…

SOMA INKURU

Umuti Dolutegravir ugabanya ubukana bwa VIH/SIDA ugiye kongera gusuzumwa

Inyigo zimwe zagaragaje ko y’umuti mushya ugabanya ubukana bwa virusi itera Sida witwa Dolutegravir “DTG” waba utera ibibazo bimwe na bimwe ku mwana uvutse igihe umubyeyi we yawukoresheje amutwite. Gusa hashingiwe ku zindi nyigo, OMS yagaragaje ko uwo ari umuti abantu benshi bashobora kwifashisha mu kugabanya ubukana bwa virusi ya Sida, harimo n’abagore batwite, akaba ari muri urwo rwego u Rwanda rwiyemeje kugenzura no gusuzuma imikorere yawo. Mu kwezi gutaha u Rwanda akaba aribwo ruzakira inama y’abahanga izagaruka ku ikoreshwa ry’uwo muti, hagire n’imyanzuro iyifatirwamo irebana na wo. Impungenge kuri…

SOMA INKURU

Impanuka idasanzwe yahitanye abimukira benshi

Abimukira barenga 150 barohamye mu nyanja ya Mediterranee iherereye ku gice cya Libya, ubwo amato abiri bari barimo bagerageza kwambuka ngo bajye ku mugabane w’Uburayi yakoraga impanuka. Komiseri w’Umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi, Filippo Grandi, yise iyi mpanuka nk’iya mbere ikomeye ibereye mu nyanja ya Mediterranee. Charlie Yaxley, umuvugizi w’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi, yavuze ko bamaze kurokora abantu 147, gusa bakaba biteze ko abandi barenga 150 baburiwe irengero. Aya mato abiri yari atwaye aba bimukira barenga 300, yakoreye impanuka nko mu birometero 120, mu gice cy’Uburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Libya,…

SOMA INKURU

Icyumba ntangamibare cy’ikigo nderabuzima kitezweho serivizi inoze

Ikigo nderabuzima cya Rukoma kiri mu Murenge wa Sake, mu Karere ka Ngoma kishyiriyeho buryo bwa rusange bwo gukurikirana no kugaragaza uko ubuzima bw’abagana iki kigo nderabuzima uko buhinduka nuko abaturage bahabwa serivisi z’ubuvuzi. Ikigo nderabuzima cya Rukoma, giherereye mu Mudugudu w’Isovu, mu Kagari ka Gafunzo, kuri ubu abaturage 28479 nibo bari mu mbibi zaho gitangira serivisi ni ukuvuga aba baturage ari bo bakigana, nicyo cyonyine kibarizwa mu Murenge wa Sake. Icyumba ntangamibare cy’ikigo nderabuzima cya Rukoma gifite umwihariko w’uko abaturage bagana iki cyumba bahabwa amakuru y’indwara zikunze kubibasira, uburyo aba…

SOMA INKURU

Ibigo bitwara abagenzi birashinjwa uruhare mu mpanuka

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2019, nibwo habaye amahugurwa y’umunsi umwe y’abayobozi b’ibigo bifite imodoka zitwara abagenzi, aya mahugurwa bayahawe na Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo, ku bufatanye n’Urwego Ngenzuramikorere “RURA”, muri aya mahugurwa umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere n’igenamigambi ry’ubwikorezi muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa, akaba yemeje ko ubugenzuzi icyo kigo cyakoze bugaragaza ko imiterere y’imodoka n’imikorere y’abakozi bitera impanuka ku gipimo kirenga 90%. Yagize ati “Ibibazo by’impanuka dukunda kugira usanga uruhare runini ari abashoferi babigizemo uruhare. Ntabwo ari bo ntera ibuye cyane, natwe twakagombye gufata…

SOMA INKURU