Yahishuye ibitaravuzwe ku gitero cy’ i Musanze


Mu biganiro byabaye ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, hagati y’u Rwanda na Uganda, bikabera i Kampala, bikamara amasaha agera ku 8, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ushinzwe akarere ka Afurika y’ Iburasirazuba Nduhungirehe wari uyoboye itsinda ryaturutse mu Rwanda, yagaragaje ibibazo birindwi bigaragaza ko Uganda ibangamira u Rwanda anabigarariza ibimenyetso.

Muri byo harimo ko abarwanya u Rwanda bagabye igitero mu karere ka Musanze baturutse mu birunga bahawe ubufasha n’ inzira n’ igihugu cya Uganda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ushinzwe akarere ka Afurika y’ Iburasirazuba yagize ati Gushyigikira imitwe y’ iterabwoba no Gufunga abanyarwanda binyuranyije n’ amategeko ntabwo byahagaze”.

Yakomeje agira ati “Ibitero n’ abayobozi b’ iyi mitwe bikomeje guhabwa ubufasha n’ inzira zitekanye muri Uganda bigizwemo uruhare n’ abayobozi bakuru muri guverinoma”.

Mu ijoro rya tariki 4 rishyira tariki 5 Ukwakira 2019 nibwo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze hagabwe igitero n’ abitwa RUD-Urunana gihitana Abanyarwanda barenga 10.

Leta y’ u Rwanda ivuga ko benshi mu bagabye iki gitero bafashwe ari bazima abandi baricwa.

Nduhungirehe yabwiye itsinda ryari rihagarariye Uganda muri ibi biganiro ko hari numero yo muri Uganda yahamaraga abagabye iki gitero mbere no mu gihe cyarimo kiba. Ngo iyo numero ni iya Hon. Mateke Philemon umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane mu karere.

KT Press dukesha iyi nkuru ivuga ko yahawe amakuru ko itsinda ryari rihagarariye Uganda ryafashe umwanzuro wo kwirinda kugira icyo ribivugaho ngo rizabanze ribiganireho na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Mu kiganiro n’ abanyamakuru nyuma y’ ibi biganiro, Sam Kutesa Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Uganda yavuze ko ibiganiro byibanze ku kibazo cy’ ifungwa ry’ umupaka w’ u Rwanda na Uganda.

Nduhungirehe mbere y’ ibi biganiro yari yasabye Uganda kwirinda gukomeza kugira umupaka ikibazo.

Sam Kutesa yirinze kugira icyo avuga ku makuru y’ uko batatu mu bagabye igitero Musanze na Burera bahungiye mu karere ka Kisoro, bahava bajya mu karere ka Mbarara mbere y’ uko berekeza ku biro by’ ikigo cya Uganda gishinzwe ubutasi CMI.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.