Kuri uyu wa mbere tariki 9 Ukuboza 2019, ubwo Perezida Paul Kagame yatangizaga ku mugaragaro umuhango wo gutanga ibihembo mpuzamahanga byo kurwanya ruswa wahujwe n’ umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, yahishuye ko u Rwanda rutewe ishema n’ igihangano cyo kurwanya ruswa cyashyizwe mu mujyi wa Kigali.
Perezida Kagame yashimangiye ko iki cyizere u Rwanda rwagiriwe cyizarwongerera umurava mu rugendo rwatangiye rwo kurwanya ruswa.
Mbere yo gutangiza iyi nama, Perezida Kagame yafatanyije n’ abandi banyacyubahiro barimo Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Perezida wa Namibia Hage Geingob, Perezida wa Komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat, na Perezida wa FIFA Gianni Infatino bafungura ku mugaragaro igihangano cyo kurwanya ruswa, banamena urukuta nk’ ikimenyetso cyo gukuraho inzitizi mu kurwanya ruswa.
Abashinzwe gutegura no gutanga ibihembo byo kurwanya ruswa ku rwego mpuzamahanga bavuga ko bahisemo gutangira ibi bihembo mu Rwanda kugira ngo bashime ubushake bwa guverinoma na Perezida Kagame mu kurwanya ruswa.
Twabibutsa ko ibi birori byabereye mu Rwanda byo gushimira abarwanya ruswa ari ubwa mbere bibereye ku mugabane wa Afurika, u Rwanda rukaba ruri ku mwanya wa 4 mu kurwanya ruswa muri Afurika, rukaza ku mwanya wa 44 ku rwego rw’ Isi.
NIYONZIMA Theogene