Hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki, mu Rwanda hakizihizwa umunsi ngarukamwaka ndetse unizihizwa ku isi hose wo kurwanya no gukumira icyorezo cya SIDA, akaba ari muri urwo rwego ari iby’agaciro kureba intambwe ku yindi u Rwanda rwateye mu rwego rwo guhangana na VIH/ SIDA. Mu Rwanda umuntu wa mbere yagaragaweho na Virusi itera SIDA mu 1983, gahunda yo kurwanya SIDA mu Rwanda itangizwa mu 1987, ariko kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi ibikorwa byose byasenyutse, iyi gahunda yongeye gutangizwa nyuma na Guverinoma y’Ubumwe aho mu mwaka wa 2002, hatangijwe gahunda yo kurinda…
SOMA INKURUDay: November 29, 2019
Nyuma y’amezi 18 adatanga umusaruro yirukanywe
Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yamaze kwirukana umutoza Unai Emery wari umaze umwaka n’ amezi 6 asimbuye Arsene Wenger. Uyu mutoza wari umaze amezi 18 atoza iyi kipe yirukanywe nyuma yo kudatanga umusaruro yari yitezweho dore ko yari amaze gutsindwa imikino myinshi. Freddie Ljungberg niwe wagizwe umutoza w’ agateganyo wa Arsenal. Freddie w’ imyaka 42 akomoka mu gihugu cya Sweden yahoze ari umukinnyi w’ umupira w’ amaguru. Ikipe ya Arsenal yari imaze imikino 7 itaratsinda dore ko yaraye itsinzwe 2-1. Kumara imikino 7 itaratsinda byaherukaga mu 1992. Arsenal igihe yari…
SOMA INKURUKomite ya RNC muri Canada yahagaritswe
Ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda RNC ryahagaritse by’agateganyo bane mu bagize komite nyobozi yaryo kubera gukora inama mu izina rya komite nshingwabikorwa y’intara ya Canada mu buryo buhabanye n’indangagaciro zayo ndetse no kwiha ububasha badafite. Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Tribune abitangaza,abahagaritswe ni Simeon Ndwaniye umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor,Jean Paul Ntagaraumuhuzabikorwa wungirije w’intara ya Canada,Achille Kamana komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada,Tabita Gwiza komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada akaba n’umubitsi mu karere ka Windsor. Itangazo ribahagarika byagateganyo ryashyizweho umukono na Jerome Nayigiziki,umuhuzabikorwa mukuru w’ihuriro nyarwanda RNC…
SOMA INKURUUganda: Abanyeshuri b’abanyarwanda batawe muri yombi
Nk’uko ikinyamakuru The Newtimes cyabitangaje, abanyeshuri bane bafashwe biga mu gihugu cya Uganda muri Kaminuza ya KIU harimo n’uwari uhagarariye abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyi kaminuza. Abo banyeshuri bane bigaga muri kaminuza ya “Kampala International University” bakaba barimo uwitwa Joram Rwamojo uhagarariye ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyo kaminuza, Mugisha, Emmanuel na Kagara, akaba ari yo mazina yabo yabashije kumenyekana. Kuri ubu aba banyeshuri bafungiwe mu kigo cya gisirikare kandi ngo n’ibyo bashinjwa bikaba bitaramenyekana. Amakuru avuga ko aba Banyarwanda bafashwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 27 bakuwe…
SOMA INKURUItangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuya 28.11.2019
Ejo hashize kuwa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. . Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 10 Ukwakira 2019. 2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe umushinga w’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu Rwanda ugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere. 3. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda n’ingamba zikurikira: o Inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza hagamijwe kuyongerera ubushobozi mu buryo burambye; o Raporo ya gatanu ya Repubulika y’u Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga…
SOMA INKURU