Miss Nimwiza Meghan witabiriye “Miss World 2019” yatangaje ko yizeye itsinzi


Nimwiza Meghan yageze mu Mujyi wa Londres aho yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss World azahuriramo n’abakobwa baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Ubwo Nimwiza yiteguraga guhaguruka mu Rwanda yerekeza i Londres yatangaje ko yiteguye bishoboka ku buryo yizeye gutsinda nubwo azi neza ko ibyo agiyemo ari irushanwa kandi mu irushanwa buri wese aba afite amahirwe.

Yanavuze ko ba Nyampinga bamubanjirije hari impanuro n’ibyo bamubwiye bibera muri iri rushanwa cyane ko nabo barinyuzemo.

Ku ikubitiro Nimwiza na bagenzi be kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2019, barakora tombola y’igice cy’irushanwa rizwi nka ‘Head to Head Challenge’ aho abakobwa bashyirwa mu matsinda bakagenda bahatwa ibibazo ku mishinga yabo n’ibibazo by’ubumenyi rusange.

U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro enye, muri 2016 hagiyeyo Mutesi Jolly, 2017 hajyayo Iradukunda Elsa, muri 2018 hagiyeyo Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan waserukiye igihugu uyu mwaka wa 2019.

Ikamba rya Miss World ry’umwaka ushize rifitwe n’umukobwa ukomoka muri Mexique witwa Vanessa Ponce ari na we uzaryambika uzaritwara hagati ya Nimwiza Meghan na bagenzi be.

Iri rushanwa rya Miss World rigiye kuba ku nshuro ya 69, ryitabiriwe n’abakobwa bo mu bihugu 120. Bazahatana mu bikorwa bitandukanye bizamara ibyumweru bitatu birimo ibijyanye n’ibikorwa bakoze, siporo, kwerekana impano, kumurika imideli n’ibindi bitandukanye.

Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss World bizaba ku wa 14 Ukuboza 2019 bizabera ahitwa Excel i Londres mu Bwongereza, bizasusurutswa n’abahanzi bakomeye mu Bwongereza.

 

UWIMPUHWE  Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.