Abarenga 80% bari mu Kigo Ngororamuco i Nyamagabe bahuye n’ihungabana-ACP Gumira

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamucomu Rwanda butangaza ko abarenga 80% mu rubyiruko ruri kugororerwa mu Kigo cy’Igororamuco cya Nyamagabe bahuye n’ihungabana kubera impamvu zitandukanye zirimo no kuba barafashe ibiyobyabwenge. Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, ACP Gumira Rwampungu Gilbert, yavuze ko abenshi mu bahagororerwa bahuye n’ikibazo cy’ihungabana. Ati “Abarenga 80% bazanywe aha bahuye n’ikibazo cy’ihungabana, biterwa n’impamvu zitandukanye ari ugukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga ari no kuba abaragize ibibazo mu miryango yabo byo guhohoterwa.” Muri icyo kigo hazanywe urubyiruko 1 500 kugororwa ariko hasigaye 1 437 kuko hari abasanganywe uburwayi budashobora…

SOMA INKURU

Minisitiri w’ubuzima yatangaje iby’amahanga ashimira u Rwanda

Ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yitabira inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Amajyaruguru yabaye kuya 1 Ugushyingo 2019 mu karere ka Gicumbi, yatangaje ko amahanga yishimiye intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kurwanya icyorezo cya Sida, intambwe igaragazwa n’ubushakashatsi buherutse gusohoka bwemeza ko umubare w’ababana na virusi itera Sida wavuye kuri 3% ukaba ugeze kuri 2.6% . Yanashimangiye ko amahanga anashimira u Rwanda intambwe rwateye mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi. Imbaraga zishyirwa mu kwegereza abanyarwanda serivisi z’ubuvuzi zituruka mu buyobozi bukuru bw’igihugu, aho umunyarwanda aho atuye hose akwiye kuba yagera kwa…

SOMA INKURU