Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kamayirese Germaine, yatangaje ko nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyari cyaburiye abanyarwanda ko ko kuva ku wa Kane tariki ya 10 kugeza ku Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019, hazagwa imvura nyinshi, ibiza byatewe n’iyo mvura bimaze guhitana ubuzima bw’abantu batanu.
Ati “Muri iyi minsi ine y’imvura yari yavuzwe n’iteganyagihe, harimo inzu z’abaturage zimwe na zimwe zitari zikomeye zangiritse, twagize n’ibyago tubura abanyarwanda bagera kuri batanu bishwe n’imvura. Hari wa mumotari wagwiriwe n’igiti, harimo abaturage batwawe n’imigezi bambuka ndetse harimo n’uwagwiriwe n’inzu.”
Yakomeje avuga ko byose bigaragaza uburyo “imvura yabaye nyinshi bigahurirana n’inzu zisanzwe zitameze neza abenshi bahura na biriya byago, ariko ubwo ntitwavuze amahegitari y’imirima yarengewe n’amazi y’imvura yabaye nyinshi”.
Mu gihe imvura ikiriho mu kirere, asaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda yaba mu myubakire, mu miturire, mu mihingire, mu buryo bambuka imigezi n’ibindi.
NIYONZIMA Theogene