Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, yemeje ko yamaze guhagarika by’agateganyo Umunya-Cameroon Olivier Ovambe Mathurin usanzwe ari umutoza wayo mukuru, kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwamda. Ni umukino iyi kipe y’i Huye yari yasuyemo Sunrise i Nyagatare, maze amakipe yombi agwa miswi 0-0. Muri uyu mukino umutoza Olivier Ovambe yeretswe ikarita itukura, nyuma yo kwinjira mu kibuga nta burenganzira yabiherewe. Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, umutoza Olivier yagaragaje ko yarenganyijwe, ngo kuko icyatumye yinjira mu kibuga ari uko yari agiye gutabara umukinnyi…
SOMA INKURUDay: October 11, 2019
Ibice by’icyaro mu Rwanda bigiye gufashwa kubungabunga ibidukikije mu buryo bwunguka
Kuri uyu wa Kane tariki10 Ukwakira 2019 Umuyobozi mukuru w’Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije “FONERWA”, Hubert Ruzibiza n’umuyobozi w’ ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga yita ku bidukikije “R20 Regions of Climate Action”, Dr Nuttall Christophe, basinyanye amasezerano agamije guhindura ibice by’icyaro, imidugudu y’icyitegererezo irangwa n’ibikorwa bitabangamira ibidukikije, bikanakura abayituye mu bukene . Dr Nuttall yagize ati “Umushinga uzageragerezwa mu cyaro uzaba wibanda ku gukwirakwiza urumuri, gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ufite internet kandi nyuma uzashyirwamo uburyo bwo kwamamaza bugezweho.” Dr Nuttall yavuze ko uwo mudugudu uzanahabwa uburyo bwihariye bwo…
SOMA INKURURDC: OMS yemeje ko Ebola irikuhacika ariko isaba abaturage kutirara
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryemeje ko indwara ya Ebola imaze gufungirwa mu gace gato cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo nta kwirara kuko ishobora kwibasira ahandi. Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri OMS, Dr Michael Ryan, yabwiye abanyamakuru i Genève ko imbaraga zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya Ebola muri aka karere bikomeje gutanga umusaruro. Yagize ati “Ntabwo umuntu yavuga ko iki cyorezo cyarangiye, ntabwo ari byo. Biragoye kuvuga aho kizongera kugaragara, ariko tumaze gukumakumira virusi yayo mu gace gato cyane, ubu igisigaye ni uko tugomba kwica…
SOMA INKURU