Greeg Schoof nyiri Radio Ubuntu butangaje yahambirijwe atiniguye

Pasiteri Greeg Schoof ufite ubwenegihugu bw’Amerika, akaba umuyobozi wa Radio Ubuntu Butangaje “Amazing Grace” ariko kuri ubu itagikora nyuma yo guhagarikwa na RURA kubwo gucishaho ikiganiro gitesha agaciro umugore kirimo n’ivangura, hakabaho kwinangira ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iyi Radio, ahubwo agahitamo kujya mu nkiko, mu gitondo cy’ejo hashize kuwa mbere tariki 7 Ukwakira 2019, nibwo yatawe muri yombi na polisi mu Mujyi wa Kigali aho yaragiye gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru cyahise kiburizwamo, mu kumufata uyu mugabo yumvikanye avuga ko atazi impamvu afashwe, ariko ubuyobozi bukemeza ko yari agiye gukora ibyo atarafitiye uburenganzira.…

SOMA INKURU

Ibihangage mu mukino w’iteramakofe ku isi bategerejwe i Kigali

Amakuru aremeza ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere “RDB” ariyo yasabye ibyamamare Floyd Joy Mayweather na Emmanuel Dapidran Pacquiao kuzaza guteranira ibipfunsi i Kigali mu mukino uzaba mu Ukuboza, gusa bo ntacyo barasubiza. Muri Gicurasi 2015 nibwo aba bagabo baheruka guhura mu mukino wabaye uw’amateka mu iteramakofi, wabereye ahitwa MGM Grand Garden Arena mu Mujyi wa Las Vegas. Icyo gihe Mayweather niwe wegukanye instinzi maze yegukana miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika naho Pacquiao watsinzwe ahabwa miliyoni 100. Nyuma y’imyaka ine aba bagabo bifuje kwongera guhangana gusa ntibaremeza neza iby’uyu murwano ushobora no…

SOMA INKURU

Icyamamare Jean Claude Gianadda yasuye abana bafite ubumuga

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2019 icyamamare mu ndirimbo zo gusingiza Imana Jean Claude Gianadda, yasuye abana bafite ubumuga babarizwa muri ‘Centre Inshuti Zacu’ i Gahanga’ mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Muri iki kigo harimo abana 43 bafite ubumuga butandukanye, umubare munini ni uw’abafite ubumuga bwo mu mutwe n’ingingo. Iki kigo cyashinzwe na Gatarena Genevieve Nduwamariya wari umubikira mu muryango w’abasomusiyo nyuma akaza gushinga umuryango w’ababikira witwa Inshuti zabakene. Ni ikigo yashinze agamije gukemura ibibazo byari byugarije imiryango ifite abana bafite ubumuga wasangaga bafatwa nk’ibikoko…

SOMA INKURU

Icyo Tshisekedi yijeje abo mu Burasirazuba bwa Congo bamaze imyaka 25 baratereranywe

AFP yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2019, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ubwo yari i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo afungura Laboratwari ipima umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, yatangarije abaturage ko yiteguye no kuba yapfira mu rugamba rwo kugarura umuteno muri ako gace. Ati “Urugamba rwacu ruzaba ari urwo kugarura amahoro, amahoro asesuye, amahoro akenewe ku mutekano w’igihugu cyacu. Muri urwo rugamba munyizere, niteguye no kuba napfa kugira ngo agerweho.” Ubwo yiyamamarizaga kuyobora RDC umwaka ushize, Perezida Tshisekedi yavuze ko azanashyira ibirindiro…

SOMA INKURU