Kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2019 nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yamuritse imbere ya Sena ubushakashatsi ku miterere y’ihakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa mu mahanga n’ingamba zabifatirwa.
Ubu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, bwagaragaje ko muri rusange abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe mu mahanga biganjemo abantu ku giti cyabo, imiryango, abanyamadini, imiryango mpuzamahanga n’abanyapolitiki.
Bugaragaza ko abahakana bakanapfobya akenshi banga gukoresha ijambo Jenoside yakorewe Abatutsi nkana, bigatuma abantu badasobanukirwa akarengane Abatutsi bakorewe, bakanakwiza urujijo mu bantu ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bunagaragaza ko hari abadatobora ngo bavuge ko Jenoside yabayeho kandi hari ibimenyetso bigaragara birimo kugura intwaro zifashishijwe, gutoza interahamwe n’ibindi, gushaka kwerekana ko Jenoside ivugwa gusa n’abari ku butegetsi, n’abaterura ngo bahakane ko Jenoside yabaye ariko bakayishakira ibindi bisobanuro.
Hari n’abandi bashaka gukinga ibitambaro mu ndorerwamo z’ubutabera, bagerageza gushaka ubushuti mu nzego z’ubutabera mpuzamahanga kugira ngo zibarengere.
Abakoze ubwo bushakashatsi bagaragaza ko kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikeneye ubufatanye bw’abanyarwanda n’amahanga, bw’igihugu n’abafatanyabikorwa harimo n’abanyamadini, kwifashisha inyandiko zivuguruzwa izikoreshwa n’ababikora n’ibindi.
Ndayisaba yavuze ko izo ngamba nk’uko n’ubundi zisanzwe zigaragaza ari ingenzi kuzishyira mu bikorwa ariko by’umwihariko ubufatanye bwa Leta n’amadini hakirimo ingorane kuko amwe arimo Kiliziya Gatolika ataragaragaza uruhande aherereyeho.
Ati “Ni byiza gukoresha imbaraga z’imiryango ishingiye ku myemerere ifite mu mahanga ariko hari igikwiriye kurebwaho. Nk’aho abapadiri, hari n’abapasitori n’abari mu yandi madini harimo n’abagiye bavugwamo hano baracyakora kandi kugira ngo bakore ni uko kiliziya y’ibihugu baturukamo ibaha uburenganzira kugira ngo bakorere muri diyoseze barimo.”
Ndayisaba yavuze ko Kiliziya n’izindi nzego z’amadini nk’abafatanyabikorwa ba Leta bakwiye kwicara hamwe na Leta, bagashaka imizi y’impamvu zituma itagaragaza uruhare rwayo mu gukumira ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
TUYISHIME Eric